Malala Yousafzai, wahawe "Prix Nobel" ku myaka 15, mu Rwanda

Impirimbanyi y’amahoro y’Umunyapakisitani Malala Yousafzai ategerejwe mu Rwanda, mu ruzinduko azasuramo Inkambi ya Mahama ibamo impunzi z’Abarundi.

Malala Yousafzai uzasura u Rwanda.
Malala Yousafzai uzasura u Rwanda.

Biteganyijwe ko Malala azaza mu Rwanda nyuma y’urugendo aruzinduko azasoza muri Kenya ku wa 13 Nyakanga 2016, akazaba aje mu gikorwa cy’ubuvugizi bwo gusura impunzi akora abinyujije mu Mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).

Malala wisabiye kuza mu Rwanda kugira ngo asure impunzi z’Abarundi, yamenyekanye ku myaka 15 ubwo yaraswaga n’umwe mu Bataliban (Talibans), kubera kugaragaza ibitekerezo byo guharanira ko n’abakobwa bahabwa amahirwe yo kwiga muri Pakistani ari na ho akomoka.

Malala uzuzuza imyaka 19 tariki 12 Nyakanga 2016, yanaciye agahigo ko kuba ari we muntu muto wahawe igihembo cya Nobel cyo guharanira amahoro.

Kuva mu 2014 kandi yagiye ashyirwa ku rutonde rw’abantu bakomeye ku isi, mu 2015 akaba yaranakozweho "film documentaire" ivuga ku buzima bwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka