Kwimakaza Ubumuntu ni yo ntero y’iserukiramuco ryatangiye i Kigali

Iserukiramuco Mpuzamahanga ry’Ubuhanzi bwimakaza Ubumuntu (Ubumuntu Arts Festival), ryatangiye i Kigali ryamamaza intero y’ubumuntu, urukundo n’amahoro mu batuye isi.

Aha bakinaga imikino itandukanye ariko iganisha ku bumuntu.
Aha bakinaga imikino itandukanye ariko iganisha ku bumuntu.

Iri serukiramuco ribaye ku nshuro ya kabiri, ryatangijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 14 Nyakanga 2016, ribera ku mbuga y’ibitaramo n’amakinamico (Amphitheatre) iri ku rwibutso Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ku Gisozi.

Nyuma y’umunota wo kwibuka inzirakarengane z’Abatutsi zishwe muri Jenoside yabakorewe mu Rwanda mu 1994, iserukiramuco ryatangiye mu ngeri zitandukanye z’ubuhanzi zirimo ubusizi ndetse n’imbyino nkinamico (contemporary dances).

Iyi mikino yakorwaga n’abahanzi ku giti cyabo, amatsinda aturuka mu bihugu ndetse n’Abanyarwanda bafatanyije n’abanyamahanga barimo abaturutse mu Bubiligi na Amerika.

Mu mikino, harimo ihoza amarira Afurika ikanagaruka ku ipfundo ry’umuco n’ubumwe Abanyafurika basangiye, bityo ko nta makimbirane akwiriye kubacamo ibice ahubwo ko bakwiriye kurangwa n’ubumuntu, urukundo, ubucuti n’ubworoherane.

Abahanzi bagaragaye muri uyu mukino barimo itsinda ry’Abanyarwanda bafatanyije n’Ababiligi, mu mukino bise “Safe” bashimangiye ko amahoro n’umudendezo, urukundo n’icyizere, bikwiriye kuranga abatuye isi.

Abitabiriye iri serukiramuco bagaragazaga kunyurwa n’inyigisho z’ubucuti zatambukaga mu mikino, kandi umuyobozi wa gahunda yabibutsaga uruhare rwa buri wese mu kwimakaza Ubumuntu.

Uwase Yvonne witabiriye iri serukiramuco, yabwiye Kigali Today ko yashimishijwe no kubona imikino irimo inyigisho nyinshi zitoza abantu kubana neza mu mahoro n’urukundo.

Mu bahanzi bagaragaye mu itangizwa ry’iri serukiramuco, harimo itsinda Mashirika, Ishyo Arts, Rafiki Foundation/Nyamata n’abandi batandukanye.

Imikino yakinwe yose yagarukaga ku ntandaro z’ivanguraruhu, urwango, intambara n’ihohoterwa ariko na none igashimangira kubabarirana, urukundo n’ubumwe mu bantu.

Iri serukiramuco "Ubumuntu Arts Festival" ku nshuro ya kabiri, ryitabiriwe n’ibihugu 18 mu gihe mu mwaka washize byari 11.

Andi mafoto:

Amafoto: Kamanzi Natasha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko ntakuntu mwadusunikira nka ka video? thnx

BONAVENTURE yanditse ku itariki ya: 15-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka