Kuri Kigali Convention Centre hashyizwe car-free zone ya kabiri

Rondpoint yari isanzwe kuri Kigali Convention Centre haruguru ya KBC yafunzwe burundu mu rwego rwo kwakira neza abashyitsi.

Iyi rondpoint yo hagati ya Kigali Convention na KBC yafunzwe burundu.
Iyi rondpoint yo hagati ya Kigali Convention na KBC yafunzwe burundu.

Inzego zibishinzwe zatangarije Kigali Today ko iyi rondpoint ifunzwe burundu ku buryo nta modoka yemerewe guca mu muhanda w’imbere ya Kigali Convention Centre (hashyizwe car-free zone), cyakora abanyamaguru bo bemerewe kuhaca no kuhisanzurira.

Ibi ngo bikaba bikozwe mu rwego rwo gufata abashyitsi neza no mu nyungu z’ubukungu bw’igihugu kuko bateganya kujya bahakirira izindi nama zikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Mu gihe hari abibwiraga ko iyo rondpoint yafunzwe kubera inama y’Afurika yunze Ubumwe, Kigali Today yatangarijwe ko na nyuma y’iyo nama nta modoka izongera kuhanyura.

Imodoka zizajya zica munsi ya Top Tower zinyure mu muhanda mushya wo munsi zitungukane ku yindi rondpoint yo kwa Polisi Denis.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Turibaza niba nabo bashyitsi bazajya bajya kuri KCC namaguru?

obed yanditse ku itariki ya: 10-07-2016  →  Musubize

None se niba nta modoka izongera kuhanyura ni ukuvuga ko kuri convention center hazajya hajya indege gusa?

eva yanditse ku itariki ya: 9-07-2016  →  Musubize

KCC ni nziza rwose ku banyagihugu ,interaction nayo ntako isa Cyane cyane mu masaha y’ umugoroba/ ijoro.
Mwavuze ko abanyamaguru (pedestrians) bemerewe kuhanyura no kuhidagadurira, gusa sinasobanukiwe niba nabakoresha amagare (bikes/cycling) mwadusobanurira. Murakoze.

Alias Reny yanditse ku itariki ya: 9-07-2016  →  Musubize

Ni byiza cyane kuha fungal. Gusa bagene aho tuzajya ducisha imodoka mugihe dusohokeye muri iyo hoteli nziza

mugabo yanditse ku itariki ya: 9-07-2016  →  Musubize

Eh! REKA NZE NAMBARE NEZA NJYE KUHATEMBERERA NDEBE.

CJKK yanditse ku itariki ya: 9-07-2016  →  Musubize

nibyiza cyane kuba baretse abanyamaguru tukazajya tuhanyura,kuko kubwirwa ibitatse urwanda utabyirebeye ntakigenda,ndashima leta y,urwanda ku iterambere itugezaho,bravo

ALPHONSE yanditse ku itariki ya: 8-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka