Jenoside yakorewe Abatutsi, amateka mabi ya muntu ku isi-Netanyahu
Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu yatangaje ko amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari kimwe mu bimenyetso by’amateka mabi ya muntu ku isi.
Mu butumwa bwe yanditse mu gitabo cy’abasura urwibutso, yanditse ko we n’umugore we Sara Netanyahu bababajwe cyane n’ibyabaye ku batutsi bishwe bazira ubusa.

Bagize bati, “Tubabajwe cyane n’ibyo tubonye muri uru rwibutso rugaragaza ubwicanyi ndengakamere bwabayeho ku isi, ibihugu byacu bisangiye amateka kuko abazize Jenoside yakorewe abatutsi bahuye n’akaga gakomeye nk’uko byagenze ku baturage bacu”.

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu yunamiye kandi ashyira indabo ku rwibutso rwa jenoside rwa Gisozi aha agiye kuva akaganira na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri uru ruzinduko rw’umunsi umwe agirira mu Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|
abantubatabaruwe.bazabonamitiwerengute
Perezida Ndagushyigikiye!Kutuzanira Uwo Mushyitsi W’imena!Uragitsinze Kabisa!Uriya Mugabo Niba Atatubeshya Tubonye Uzadukiza Ba Kayumba! Si Tu Veux Voir Loin Il Faut S’appuiyer Aux Epoles Des Geants!Shikama Nuwo Muntu Wo Kwa Yezu Wenda Yazaduha Agakiza!
Urwanda Ruhaye ikaze Benyamin Nyetanyahu
Twishimiye uwomushyitsi Muhire komezimihigo Rwanda yacu ubikirenga muzehe wacu azatugeza kuribyinshi tumurinyuma 2017