Iyangirika ry’umuhanda Rwankeri-Nyakiriba ribangamiye amasoko
Abaturage bo mu Murenge wa Kintobo muri Nyabihu barasaba ko umuhanda Rwankeri-Nyakiriba wakorwa vuba kugira ngo babashe kugeza umusaruro wabo ku masoko.
Ni umuhanda uhuza imirenge ya Mukamira na Kintobo mu Karere ka Nyabihu n’akarere ka Musanze ahitwa Nyakiriba, ndetse ugahuza ibice n’umuhanda wa kaburimbo Musanze - Rubavu bihurira ahitwa ku Cyapa cya Rwankeri.
Abaturage ba Nyabihu barasaba ibi mu gihe umuhanda watangiye gukorwa ariko imirimo ikaba itihuta, nk’uko babihamya.
Ndagijimana Bosco agira ati “Mu byo dukeneye cyane, umuhanda urimo kuko kugeza umusarurio tweza ku masoko biba bigoye cyane.”
Ndagijimana avuga ko nubwo umuhanda watangiye gukorwa, bifuza ko warangira vuba kuko ari bwo wababera igisubizo. Mu gihe utararangira, bikaba ngo bigoye kwemeza ko bafite umuhanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Theoneste, avuga ko uyu muhanda kimwe n’indi ihuza imirenge na kaburimo inyura muri ako karere izitabwaho kugira ngo ifashe abaturage.
Agira ati “Imihanda yinjira mu mirenge tuyifata nk’ikomeye. Iduhuza n’abaturage ikaba imihanda yorohereza abaturage kugeza umusaruro wabo ku masoko. Mu by’ibanze twashyize imbere mu karere, harimo ibyo bikorwaremezo nk’imihanda.”
Uwanzwenuwe avuga ko imihanda ari ibikorwa bisaba ubushobozi bwinshi ariko bitavuze ko butaboneka. Gusa avuga ko uko buzagenda buboneka ari na ko imihanda izagenda yitabwaho.
Yongeyeho, ati “Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, hari hateganyijwemo imihanda igera mu mirenge n’uwonguwo wa Kintobo urimo, tukaba rero tuzakora igendanye n’ubushobozi buzaba buhari.”
Nta gihe ndakuka gitangwa uyu muhanda wa Rwankeri – Gatovu - Nyakiriba uzarangirira gukorwa. Cyakora ngo utwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 3 na miliyoni 250.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza kuba mwadusuye Nazarene nicyibazo cyamazi cyanecyane mumudugudu Was Nyanshundura
Aho ni iwacu.Uwo muhanda urakenewe pe!Nibura ibitaro bya Nyakiriba byagerwaho n’imodoka dore ko imiti ihagera yikorewe ku mutwe.Gusa nkosore umunyamakuru.Nyakiriba ntabwo ari mu karere ka Musanze ni muri Nyabihu ahahoze ari komini Nyamutera.