Israel n’u Rwanda byemeranyije kuzamura umuturage

Minisitiri w’Intebe wa Islael na Perezida Paul Kagame baratangaza ko ibihugu byombi bizakomeza gufatanya mu kuzamura iterambere ry’abaturage.

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Netanyahu mu rugwiro.
Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Netanyahu mu rugwiro.

Perezida Kagame na Minsitiri w’Intebe Netanyahu bavuze ko umuturage ari we bukungu bw’ifatizo, kugira ngo iterambere rigerweho akaba ariyo mpamvu yo kumufasha muri iryo terambere.

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo Umubano wa Israel n’u Rwanda usanzweho, hari byinshi byo gukomeza gukorana hagati y’ibihugu byombi harimo nk’ikoranabuhanga mu ikoreshwa ry’amazi mu kuvomera ibihingwa.

Yagize ati "Israel ifite uburyo buhambaye mu gukoresha neza amazi makeya ifite, twebwe muri Afurika no mu Rwanda siko biri nta kibazo cy’amazi dufite ahubwo dufite ikibazo cy’ubumenyi bukeya mu kuyakoresha neza kugira ngo atugirire akamaro iki ni ikintu gikomeye tuzafatanya."

Bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru.
Bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru.

Perezida Kagame avuga ko ku bufatanye na Islael hazavugururwa ikoranabuhanga mu buhinzi.

Ati "Abanyasirahera bageze ku rwego ruhambaye mu kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi kurusha ibihugu byinshi ku isi, twe turacyari ku rwego rwo hasi cyane ibyo na byo ni ibyo tuzafatanya kuzamura ubumenyi bw’abahinzi bacu, ifite urwego rwiza mu ngufu, ubuzima n’iby’ubuhinzi, natwe dushobora gukomeza gukorana abaturage bacu bakabigiraho."

Minisitiri w’Intebe wa Islael Netanyahu yagaragaje ko ikoranabuhanga ari kimwe mu biri guteza imbere ubukungu bw’isi kandi igihugu cye na Leta z’u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika, bikeneye uburyo bw’imikoranire mu kuzamura ibipimo by’ikoranabuhanga mu kwiteza imbere ari nayo mpamvu ari gusura byinshi mu bihugu byo.

Minisitiri Netanyahu yari yaje mu Rwanda kuri uyu wa gatatu, mu ruzinduko rw'umunsi umwe
Minisitiri Netanyahu yari yaje mu Rwanda kuri uyu wa gatatu, mu ruzinduko rw’umunsi umwe

Ati "Ikoranabuhanga riri guhindura iterambere ry’imibereho myiza y’abatuye isi, ntekereza ko leta zacu zishobora gukorana, abikorera bagakorane neza, dufite abikorera bafite kompanyi zikomeye nifuza ko zishora ibikorwa byazo mu rwanda no muri Afurika."

Uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe wa Israel ruzakomereza ku munsi w’ejo mu gihugu cya Ethiopia, aho azanasoreza uruzinduko rwe rw’iminsi ine yagiriraga muri Afurika y’Iburasirazuba.

Andi mafoto:

Yasuye urwibutso rwa Gisozi aho yashyize indabo mu mva zishyinguyemo imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside yo mu 1994.
Yasuye urwibutso rwa Gisozi aho yashyize indabo mu mva zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yo mu 1994.
Yeretswe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yeretswe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku gicamunsi ni bwo yongeye gukomeza urugendo rwe akomereza muri Ethiopia.
Ku gicamunsi ni bwo yongeye gukomeza urugendo rwe akomereza muri Ethiopia.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

PAUL KAGAME NI UMUYOBOZI UZI ICYO GUKORA ,KOMEREZAHO AFANDE WACU TUKURINYUMA NK’ABANYARWANDA

Rutayisire Vincent yanditse ku itariki ya: 7-07-2016  →  Musubize

Bravo, uyu mubano biragaragara ko urimo imbaraga, PEREZIDA WACU azi gushaka inshuti nyanshuti. UMUBANO UZIRA UBURYARYA.
KOMEREZA AHO PAUL WACU, ABAGOME TUZABATSINDA INSHURO IGIHUMBI.

GGG yanditse ku itariki ya: 7-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka