Ishusho rusange y’umuganda usoza Nyakanga 2016 (Amafoto)
Umuganda usoza Nyakanga 2016 ahenshi mu gihugu wibanze ku bikorwaremezo byiganjemo imihanda
Amwe mu mafoto
Nyagatare
Ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, umuganda wakorewe mu Murenge wa Mukama mu Kagari ka Rugarama mu Mudugudu wa Byimana, bibanda kugukora inzira z’amazi (rigoles) mu nkengero z’umuhanda.



Mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba ho umuganda wakorewe mu Kagari k’Agatare, mu Murenge wa Mugesera aho Minisitiri w’urubyiruko, Jean Philbert Nsengimana na Guverineri Odette Uwamariya bifatanyije n’abaturage kubaka ibiro bya Polisi muri uwo murenge. Ni ibiro birimo kubakwa n’abaturage binyuze mu bikorwa by’umuganda.


Rulindo
Mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, ku rwego rw’akarere ho bakoze umuhanda bawukoreye mu Murenge wa Rusiga mu Kagari ka Kirenge hakorwa umuhanda werekeza ku Biro by’Umudugudu wa Kigarama.


Gakenke
Muri Gakenke na ho mu Majyaruguru, umuganda wakorewe Murenge wa Ruli bahanga umuhanda w’imodoka mu kayira gahuza Bariza na Ngayate ukagera mu Murenge wa Muhondo. Bariza na Ngayate n’imidugudu yo mu Kagari ka Ruli mu Murenge wa Ruli.


I Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, umuganda wakorewe mu Kagari ka Burunga mu Murenge wa Gihundwe mu Mudugudu wa Karangiro bateme ibiti n’ibihuru byarengeye irimbi rusange rishyingurwamo n’abo mu mireye ya Kamembe na Gihundwe.


I Rusizi, mu Murenge wa Bugarama ho bubakiye abasenyewe n’ibiza.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|