“Inka y’ubwiyunge” imaze kunga imiryango 200

Gahunda yiswe “Inka y’ubwiyunge” imaze kugeza ku bwiyunge imiryango 202 y’abacitse ku icumu rya Jenoside n’ababiciye, mu karere ka Muhanga.

Inka zimaze gutangwa ku miryango 202 yiyunze ni 101
Inka zimaze gutangwa ku miryango 202 yiyunze ni 101

"Inka y’ubwiyunge" ni gahunda yatangijwe n’umuryango wa Gikirisitu uharanira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda (CARSA), mu myaka ibiri ishize. Utanga amasomo y’isanamitima, nyuma abiyunze bagahabwa inka bafatanya kuyitaho, yabyara bakaziturirana.

Sakufi Jean Nepomuseni yiciwe umubyeyi na Bizimungu Evariste wari muramu we. Sakufi avuga ko yari yarananiwe kumubabarira, biyunga biturutse ku nyigisho bahawe muri iyi gahunda.

Yagize ati “Yampemukiye turi abavandimwe ku buryo byangoye gukira igikomere cy’umubyeyi wanjye yishe, ariko nyuma yo guhabwa inyigisho, z’isanamitima, narabohotse ndamubabarira numva ntuye umutwaro uremereye.”

Sakufi Jean Nepomuseni (ufite mikoro) na Bizimungu Evariste bamaze kwiyunga, bahawe inka
Sakufi Jean Nepomuseni (ufite mikoro) na Bizimungu Evariste bamaze kwiyunga, bahawe inka

Sakufi avuga ko bamaze guhabwa inka, ikazabafasha gukomeza umubano wabo bafatanya kuyitaho, yabyara bakazasangira amata.

Bizimungu avuga ko kubabarirwa n’uwo yiciye bakiyunga, byamugaruriye amahoro y’umutima.

Ati “Inyigisho z’isanamitima nahawe zatumye mbasha gusaba imbabazi, ubu umuvandimwe wanjye turumvikana, n’iyo mpuye n’uwakoze amahano nk’ayanjye ndamwongorera nkamubwira ibyiza byo gusaba imbabaza”.

Umuyobozi w’Umuryango CARSA Mbonyingabo Christophe, avuga ko ubinyujije mu buryo bwo gutanga inka ku miryango y’abacitse ku icumu bakorozanya n’abo biyunze bizakomeza kubaka umuryango Nyarwanda.

Ati “Iyi nka imaze kwerekana ko ibyo dukora atari igipindi cyangwa kurenzaho kuko ntakundi byagenda, ahubwo twemera ko umuntu ashobora kugira aho ava n’aho agera twizera kandi ko ubumwe n’ubwiyunge ari umusingi ukomeye wo gukora no guteza imbere igihugu.

Kuva "Inka y’ubwiyunge" itangijwe mu karere ka Muhanga, hamaze gutangwa inka 101 ku miryango 202, yose yemeza ko byayisigiye isomo ry’isanamitima rituma ibana neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka