Inama ya 27 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ku munsi wayo wa munani - AMAFOTO
Abaperezida 30 ba Afurika n’uwa Palestine, aba Visi Perezida, abakuru ba Guverinoma n’abandi bantu bakomeye muri Afurika no ku isi, bakomeje imirimo y’Inama ya 27 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika irimo kubera i Kigali kuva tariki 10 kuzageza 18 Nyakanga 2016.

Kuri iki Cyumweru, tariki 17 Nyakanga 2016, ku munsi wa munani wayo, wari umunsi ukomeye kuko wahurije hamwe abakuru b’ibihugu bose bitabiriye iyi nama ndetse Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno uyuboye uyu muryango, atangiza ku mugaragaro imirimo y’iyi nama.
Kuri iki Cyumweru kandi ni bwo bwa mbere mu mateka ya Afurika, hamuritswe Pasiporo Nyafurika yahise ihabwa ku ikubitiro ba Perezida Idriss Déby Itno wa Tchad unayoboye AU ndetse na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda rwakiriye iyi nama ya 27.

Aba bakuru b’ibihugu bashyikirijwe izi pasiporo n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Dr. Nkosozana Dlamini Zuma.
Dore amwe mu mafoto y’uko byari bimeze:










Kanda HANO urebe andi mafoto menshi.
Amafoto: Plaisir Muzogeye/Kigali Today.
Ohereza igitekerezo
|
Iyi nama irashimangira icyerekezo dufite mu gihugu cyacu cy’U RWANDA "NKORE BANDEBEREHO" Muzehe wacu nakomereze aho, Turamwemera