Ikawa y’u Rwanda irakurura ba mukerarugendo

Nyuma y’umwaka umwe Kampani David&Family itangije ubukerarugendo bwa kawa, abafasha abakerarugendo bavuga ko bwatangiye kumenyerwa kandi bwinjiza amafaranga atari makeya.

Uwakira abakerarugendo mbere y’uko batemberezwa ahateguwe kubafasha kumva neza kawa, avuga ko urebye ubu bukerarugendo butangiye kumenyerwa kuko mu mwaka umwe babutangiye bamaze kwakira abashyitsi bagera kuri 400, bakaba biteguye kwakira abandi batari bakeya muri iki gihe cy’impeshyi kuko ari bwo abakerarugendo baza cyane.

Aho abakerarugendo basobanurirwa amateka ya kawa n'imihingire ndetse n'imisarurire yayo
Aho abakerarugendo basobanurirwa amateka ya kawa n’imihingire ndetse n’imisarurire yayo

Ati “Icyakora, muri abo bagera kuri 400, Abanyarwanda ntibarenze 5 nyamara bo tubishyuza amafaranga y’u Rwanda 5000, mu gihe abanyamahanga bariha amadorari 30.”

Ubundi abitabiriye ubu bukerarugendo bakirirwa ku ruganda Huye Mountain Coffee (rwa Kampani David&Family) rutunganya kawa, ruherereye ahitwa mu Gako, mu Murenge wa Huye, Akarere ka Huye.

Ushinzwe gutembereza abashyitsi abajyana ku gasozi uru ruganda rwahinzeho ikawa, akabasobanurira iby’amateka yayo, ubwoko bwayo n’uko yitabwaho mu murima kugeza isaruwe.

Nyuma yaho abajyana ahateguwe gukarangira kawa mu buryo bwa gakondo, aho bakaranga iyamaze kuma no gukurwaho udushishwa, mbese nk’uko iba imeze uruganda Huye Mountain Coffee ruyohereza hanze y’u Rwanda nyuma yo kuyigurira abaturage no kuyitunganya.

Aha bakaranga kawa bifashishije akungo. Aloys Tuyisenge utembereza abakerarugendo ati “ibi bishimisha abakerarugendo, cyane cyane ab’abanyamahanga, kwihera amaso uko kawa yitabwaho ndetse no kuyikarangira ubwabo.”

Nyuma yo gukaranga kawa, bayishyira ku nkoko, hanyuma mu isekuru. Icyakora ntibayisekura ngo barangize, ahubwo barayitwaza bakaza kuyibasera ku ruganda hanyuma bakayitahanaho urwibutso.

Nyuma yo gusura kawa, abashyitsi bakomereza urugendo ku Rutare rwa Nyirankoko, uru rukaba ruvugwaho amateka y’imitsindo. Urugendo rukomereza ku gasongero k’umusozi aho David&Family bateganya ko abakerarugendo babyifuza bazajya bahashinga amahema bararamo.

Nyuma yaho abakerarugendo bajyanwa ku ruganda rwa kawa, bakerekwa uko kawa itunganywa, ndetse n’uko iyo Huye Mountain Coffee yitunganyiriza ubwayo ngo inyobwe itajyanywe hanze y’u Rwanda yitabwaho.Uretse gutemberezwa, abakerarugendo banahabwa ku ikawa bakanywa, hanyuma bagahabwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka