IGP Gasana yasabye abamotari kubahiriza amategeko

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana yasabye abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali kwicungira umutekano, bubahiriza amategeko y’umuhanda kandi bagatangira amakuru ku gihe.

IGP Emmanuel K. Gasana aganira n'abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu, tariki 27 Kanama 2016.
IGP Emmanuel K. Gasana aganira n’abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu, tariki 27 Kanama 2016.

Ibi yabivugiye kuri Sitade Nto ya Kigali, aho yahuriye n’aba bamotari nyuma y’umuganda ngarukakwezi wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Kanama 2016.

IGP Gasana yabashimiye uruhare bagira mu kwicungira umutekano no kubaka iterambere ry’igihugu, maze anabakangurira kubahiriza amategeko, ari na ho yahereye agaya bamwe muri bo bahesha isura mbi umwuga bakora.

Yagize ati ’’Umwuga mukora ufitiye igihugu akamaro, muwiteho kandi muwukore kinyamwuga. Igihugu kizirikana uruhare rwanyu mu iterambere ryacyo no mu mutekano wacyo, ariko turanabasaba kumenya abo mutwaye n’ibyo batwaye, ko nta cyahungabanya umutekano.’’

Aba bamotari beretswe amashusho ya bamwe muri bagenzi babo bafashwe bakora amakosa bikabaviramo impanuka zavuyemo urupfu, ababaga bapakiye ibirenze ubushobozi bwa moto zabo, ndetse n’abatwaye ibiyobyabwenge bitandukanye.

IGP Emmanuel K. Gasana yasabye abamotari kubahiriza amategeko.
IGP Emmanuel K. Gasana yasabye abamotari kubahiriza amategeko.

IGP Gasana yaboneyeho umwanya wo kwamagana ibikorwa nk’ibi anasaba aba bamotari kubahiriza amategeko.

Yababwiye ati ’’Murasabwa guhagurukira kurwanya ibikorwa nk’ibi kandi aho mubonye mugenzi wanyu abikora cyangwa atubahiriza amategeko, mwe ubwanyu mukamwihanira ndetse buri gihe mukamushyikiriza inzego z’umutekano.’’

Yabibukije kandi kurangwa n’indangagaciro za Kinyarwanda n’ubunyangamugayo mu byo bakora.

Yagize ati “Turashimira bamwe muri mwe bagira uruhare mu ifatwa ry’abanyabyaha batandukanye, mukomereze aho kandi mujye mutanga amakuru hakiri kare kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba.’’

IGP Gasana yanabakanguriye kwirinda ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, ubujura n’ibindi byaha.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirijwe ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Parfait Busabizwa, yashimiye Polisi kubera inama idahwema kugira abamotari, aboneraho umwanya wo kubibutsa ko umutekano n’isuku bakwiye kubigira umuco, kandi bagaharanira kugabanya impanuka bazirinda.

Yagize ati “Umutungo w’ingenzi igihugu cyacu gifite ni abantu, ntibikwiye rero ko dupfusha abantu kubera amakosa y’abantu bamwe. Nimubona bamwe muri bagenzi banyu batubahiriza amategeko, mujye muhita mubimenyesha Polisi.’’

Yabasabye kugira uruhare no kwitabira gahunda za Leta kuko abantu bashyize hamwe bagera ku byo bifuza.

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO) Ntaganzwa Celestin, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera ubufatanye bafitanye, anasaba ubuyobozi bwa Polisi kuzabahugurira abanyamuryango ku mategeko y’umuhanda no kwicungira umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

urebye ukuntu bitwara iyo bageze, ah’abanyamaguru bambukira, ukongeraho inyuranamo ryahato nahato rwagati, mumamodoka.Bakeneye guhwiturwa, batabaye ibyo turashize abanyamaguru.

baptiste yanditse ku itariki ya: 28-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka