Huye: Visi Perezida wa Njyanama y’akarere yeguye

Gervais Biziramwabo wari Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye yeguye ndetse n’Inteko Rusange ya Njyanama irabimwemerera.

Biziramwabo Gervais weguye ku buyobozi bwa Njyanama y'Akarere ka Huye.
Biziramwabo Gervais weguye ku buyobozi bwa Njyanama y’Akarere ka Huye.

Hari mu nama y’Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Huye yateranye kuri uyu wa 12 Kanama 2016, nyuma yo gusuzuma ibaruwa Biziramwabo yabandikiye avuga ko yeguye “ku bw’impamvu ze bwite”.

Inama Njyanama yanaboneyeho kwemera ubwegure bwa Cassien Dukuzimana wari uhagarariye Umurenge wa Ruhashya muri Njyanama y’Akarere ka Huye, ubu akaba yarabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye.

Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze, Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Huye, yagize ati “Ubwegure bwa Dukuzimana bwo burumvikana kuko imirimo ye mishyashya atari kuyifatanya no kuba umujyanama, ariko ubwa Biziramwabo bwo twabwemeye uko buri tugendeye ku ko yavugaga ko ari ku bw’impamvu ze bwite.”

Kwemera ubwegure byanajyanye n’icyifuzo cy’uko abeguye bazajya mu mirenge bari bahagarariye, bakabwira abaturage bari barabagiriye icyizere impamvu beguye kuri uwo mwanya.

Umujyanama Cyprien Mutwarasibo, ari na we visi Meya w’Akarere ka Huye, ati “Inama y’abaturage izatumizwa na komite nyobozi. Ba nyir’ubwite nibatanaza, komite nyobozi yo izabibavugira.”

Gervais Biziramwabo yeguye nyuma y’uko ku wa 27 Nyakanga 2016, we na Bishop Ephrem Thomas Nyirinkindi yari yungirije ku buyobozi bw’Itorero ry’Imana ry’Isezerano Rishya mu Rwanda (Eglise de Dieu du Nouveau Testament au Rwanda) bari bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha by’inyandiko mpimbano, nk’uko bigaragara mu nkuru yanditse n’urubuga www.igihe.com ku wa 30 Nyakanga 2016.

Biziramwabo ntakiri mu buroko, yanasubiye ku murimo w’ubuyobozi bw’ishuri CEFOTEC yari asanzweho ariko ngo aracyategereje icyemezo cy’ubutabera.

Agira ati “Ntegereje ko inzego z’ubushinjacyaha zizemeza ko tuburana, cyangwa ibyo turegwa bigateshwa agaciro kuko nta shingiro bifite.”

Naho ku mpamvu zo kwegura kwe, avuga ko yari yafunzwe ku bw’icyaha cy’inyandiko mpimbano, akaza gutungurwa n’ukuntu abantu babihinduriyemo iby’imitungo.

Ngo kuba yari Umujyanama, kandi bisaba kuba ahagarariye abamufitiye icyizere byatumye yiyemeza kwegura kugira ngo icyasha yasizwe kitazavaho kiza no ku rwego yari ahagarariye.

Ibitekerezo   ( 3 )

Imana ishimwe ko yavuye mugihome!naho ibyo muri njyanama byo ndumva nubundi ntacyo byari bimufashije.

gasasira yanditse ku itariki ya: 13-08-2016  →  Musubize

nanjye ndishimye kubwa Gervais ibyo bindi ni amahomvwo

Gahunda yanditse ku itariki ya: 12-08-2016  →  Musubize

Nishimiye kumenya ko Gervais yavuye mu gihome naho ibyo muri njyanama byo ntacyo bitwaye

umusaza yanditse ku itariki ya: 12-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka