Gakenke: Barinubira agakiriro katagira abakiriya

Urubyiruko rw’abadozi mu Karere ka Gakenke rurinubira ko agakiriro rwashyizwemo katagira abakiriya kuko kari kure y’urusisiro.

Abakorera ubudozi mu Gakiriro ka Gakenke bavuga ko birirwa bicaye gusa nta bakiriya bakora.
Abakorera ubudozi mu Gakiriro ka Gakenke bavuga ko birirwa bicaye gusa nta bakiriya bakora.

Agakiriro ka Gakenke bakamazemo amezi atatu ariko bavuga ko bajyayo bakirirwa bicaye bagataha ubusa mu gihe bagikorera mu Rusisiro (centre) rwa Gakenke ngo abakiriya bari besnhi.

Uwimana Jean Damascene, umwe muri bo, avuga ko mbere agikorera muri Rusisiro rwa Gakenke yabonaga abakiriya ariko mu mezi atatu amaze mu gakiriro akaba atarakorera amafaranga arenze 200 ku munsi.

Ati “Mu Gakenke buri munsi w’isoko ninjizaga ibihumbi bine kandi nkasora nta kibazo, none aho ngereye hano mu gakiriro na magana atanu ntayo nkibona! Ndaza nkakorera wenda umukiriya umwe wa 200FRW cyangwa 150FRW.”

Akomeza avuga ko mu Gakenke bakoreraga abantu babaga bazanye imyaka bamara kugurisha bakabaha akazi, ariko kubera ko agakiriro kari kure ubu ngo biragoye ko abakiriya batega ngo bakajyemo.

Noho Uwamahoro Deliphine, we ati “Umuntu witwa ngo aradoda ni uba wagiye kubishakisha mu ngo naho nkanjye uvuga ngo ndaza hano ntegereze ntawe mpfa kubona! Uko naje niko ntaha”.

Kuba Agakiriro ka Gakenke kitaruye urusisiro ngo bituma bamwe mu bagakoreramo batabona abakiriya.
Kuba Agakiriro ka Gakenke kitaruye urusisiro ngo bituma bamwe mu bagakoreramo batabona abakiriya.

Akarere ka Gakenke kahuruje urubyiruko rukora imyuga itandukanye mu gakiriro kugira ngo gace akazajagari. Nubwo abadozi bavuga ko babuze abakiliya mu yindi myuga usanga bavuga ko abakiriya batangiye kumenyera.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, avuga ko hatekerezwa uburyo abakorera ubudozi hanze y’agakiriro bose bajyanwa mu gakiriro kugira ngo abakiriya bagire aho babasanga ariko kandi ngo mu gihe bikomeje kugaragara ko nta bakiriya babishakira umuti.

Ati “Reka dukorane na bo kuko burya iyo utangira ahantu n’abakiriya ntabwo bahita baza, babe bihanganye gato kugeza igihe hamenyerereye. Nihashira nk’amezi atandatu bitagenda tuzongera tubashakire ahandi”.

Mu rubyiruko rusaga 120 rwakoreraga umwuga w’ubudozi mu gakiriro abasigayemo ntibagera kuri 80.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nimubafashe mubashakire ahandi hashibora kuba haboneka aba client kuko kubyuka uziko ujyiye mukazi hanyuma ukirirwa wicaye biraryana cyaneeee .murakoze

niyonizeye viviane yanditse ku itariki ya: 17-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka