« …biteye ubwoba… » Angelina Jolie
« …it’s moving … (Biteye ubwoba) ni ijambo ryasohotse mu kanwa ka Angelina Jolie, icyamamare mu gukina filime muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yari agisohoka mu muryango w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, nk’uko umwe mu bakozi b’uru rwibutso bari bamwegereye babitangarije Kigali Today.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 26/03/2013, Angelina Jolie uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yerekwa ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nubwo Angelina Jolie atavuganye n’itangazamakuru, umwe mu bakozi babashije kugera imbere mu rwibutso aho yerekwaga amwe mu mateka ya Jenoside yadutangarije ko yeretswe ibice byinshi bigize uru rwibutso, nyuma akaza no gusinya mu gitabo cy’abashyitsi.
Uyu mugore uzwi cyane muri filimu nka Tomb Raiders na Mr. & Mrs. Smith yari kumwe na William Hague, Umunyamabanga wa Leta y’u Bwongeleza ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’ibuhugu bya Common Wealth.

Aba bashyitsi baje mu Rwanda mu bikorwa byo gufasha Umuryango w’Abibumbye (UN) kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa mu burasirazuba bwa Congo, bakaba biteganyijwe ko bazahura n’abayobozi batandukanye.
Muri uru ruzinduko rwageze no mu mujyi wa Goma, bakiriwe n’abakozi b’ibiro bya Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Angelina Jolie bigaragara ko we nibura afite ubumuntu muriwe! jye birambabaza ukuntu abanyamahanga baha agaciro abazize Genocide yakorewe abatutsi, kandi bakunva ububabare abanyarwanda bafite kubera amahano bikoreye bo ubwabo, ugasanga hari abitwa ngo ni abanyarwanda bagipfobya Genocide! byari bikwiye kuduha isomo, kuko ibyabaye byabereye mu maso yacu, bikorwa n’inshuti cg abavandimwe. twari dukwiye kumenya ko icyo dupfana kiruta icyo dupfa, ubundi tugahaguruka tukiyubakira igihugu cyacu!
birababaje cyane kubona bamwe bavuga ko nta genocide yabaye muzabajyeze na handi hose hashyinguwe inzira karengane birebere ayo mahano.
mu zamugeze na ahandi hose ntazabibwirwe ku magambo gusa
abone ko abo mugihe cyashize ko ntabwenge bagiraga
nk’ambassadrice w’umuryango w’abibumbye azabwire isi ibyo yabonye,ababwire uko byahateguwe n’uko byakozwe,maze bitume abajya bihandagaza ko nta genocide yakorewe abatutsi bareke gukomeza gushinyagura
@ Hitimana, it’s moving ntabwo bisobanuye ngo biteye ubwoba.Ahubwo wari kuvuga wenda ko bibabaje cyangwa biteye agahinda.Kuko in English if something is moving, it makes you feel strongly an emotion such as sadness, pity, or sympathy.