Bibukijwe gukumira inkongi z’umuriro muri ibi bihe by’impeshyi
Abaturage barasabwa gukumira inkongi z’umuriro birinda gutwika amashyamba n’ibindi byateza umuriro kugira ngo birinde impanuka zakwangiza ubuzima bwabo n’ubwibintu byabo.
Hirya no hino mu Karere ka Nyamagabe, usanga ku misozi imiriro igurumana bitewe n’impamvu zigiye zitandukanye zirimo gutwika ku bushake, uburangare n’urugomo kuri bamwe, bityo ubuyobozi bwibutsa ko bitemewe kuko biteza isuri n’ingaruka ku bidukikije muri rusange.
Umuyobozi w’Akarere Philbert Mugisha, avuga ko ubutumwa baha abaturage ari ukwirinda ikintu icyari cyo cyose cyateza inkongi y’umuriro kuko yangiza byinshi.
Yagize ati “Hakwiye kubaho kwitwararika muri ibi bihe by’impeshyi mu gukumira no kurwanya inkongi, hari abashobora kuba banywa itabi bakajugunya umusozi ugashya, gutwika ibiyorero by’amakara, ibyo byose byateza inkongi tubasaba kuyirinda uko bishoboka.”
Avuga ko uretse abagira impanuka cyangwa n’impamvu z’uburangare, hari n’abaturage batwika amashyamba ku bushake bagambiriye ko hashibuka ubwatsi bw’inka bakabona aho baragira amatungo yabo.
Ati “Mu makuru tubona abenshi batwika imisozi baba bagamije gushaka ubwatsi bw’amayungo ariko ntibyemewe kuko ni ukwangiza ibidukikije.”
Ndamukunda Claudine utuye mu murenge wa Gasaka, ni umwe mu baturage batuye ahafashwe n’inkongi y’umuriro, avuga ko yaturutse ku munywi witabi wari uritaye ku rugo maze rukagurumana.
Ati “Ubwo rero ukuntu hano hatangiye hashya nari ndi hano ku cyumweru, ndi mu mirimo noza ibyombo hariya ubwo numva ibintu biratururutse hariya ubwo ndebye mbona n’umuriro nahise nsohoka igipangu, abana bambwira ko ari umusekirite waruhataye itabi.”
Ndamukunda akomeza vuga ko we n’abana bari aho bavugije induru bagatabaza, bakaza kuzimya amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima ariko bimwe mu bikoresho byo muri uru rugo birangirika.
Ubuyobozi bwibutsa abaturage ko uzajya afatirwa mu makosa yo guteza inkongi z’umuriro cyangwa no gutwika amashyamba ko hari amategeko abihanira.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|