Batangiye kubyaza umusaruro ibyo biga bakiri mu ishuri
Abanyeshuri biga ubumenyi ngiro ku kigo cy’amashuri cyitiriwe Viyeko mu Karere ka Muhanga, bavuga ko ibyo biga babibyaza umusaruro mu biruhuko.

Rukundo Placide wiga mu mwaka wa gatanu ishami ry’ubwubatsi avuga ko akazi ko mu biruhuko ngo gatuma bigirira icyizere cy’uko nibarangiza amashuri bazihangira imirimo.
Yagize agira ati “Twajyaga twumva ko abafundi bubaka mu Mujyi baturuka mu Ntara ariko ubu natwe dusigaye tugenda mu kiruhuko tugakora tukabona amafaranga, niturangiza batwitege”
Habimana Théodore ushinzwe integanyanyigisho, amahugurwa y’abarimu n’ibizamini mu kigo cy’igihugu cy’ubumenyi ngiro (WDA), avuga ko hari imirimo ikorwa n’abanyamahanga kuko nta bushobozi abanyarwanda bari bagira mu kuyikora.

Hakurikijwe gahunda ya Kora wigire, abarangije amashuri y’imyuga bafashwa n’ikigega cy’igihugu cy’iterambere (BDF) kubona inguzanyo mu Mirenge SACCO, kugirango bihangire iyabo.
Iyi gahunda ngo ifasha cyane abibumbiye mu makoperative, ikaba ishingiye kuri gahunda ya Leta yo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka idashingiye ku buhinzi.
Habimana ati “Muri gahunda ya Kora wigire abize imyuga bafashwa na BDF gukorana n’Imirenge SACCO kubona inguzanyo ibafasha kwihangira imirimo”.
Avuga ko Leta ifite gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu bigo by’ubumenyi ngiro kugeza ku cyiciro cy’amashuri yisumbuye na Kaminuza.
Ibi ni mu rwego rwo gutanga ubumenyi bwatuma abarangiza bashobora gupiganira imirimo ku isoko mpuzamahanga.

Mu Rwanda habarirwa ibigo by’amashuri y’ubumenyi ngiro 382, harimo 15 y’ikiciro cya mbere cya kaminuza, na 168 atanga impamyabumenyi yisumbuye A2, andi akaba ay’igihe gito (TVT).
Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2017 buri Karere kazaba gafite amashuri atatu yujuje ibisabwa mu kwigisha ubumenyi ngiro.
Hazabaho n’ishuri ry’imyuga muri buri Murenge kuko kugeza ubu hari imirenge hafi 30 itaragira ikigo na kimwe.
Ohereza igitekerezo
|
tugomba gukoresha amahirwe dufite tukiyubakira igihugu