Bariga uko bagabanya ingaruka z’intambara ku basiviri

Abasirikare, abapolisi n’abasiviri 30 baturuka mu bihugu bitandatu bari mu kigo cy’igihugu cy’amahoro mu Karere ka Musanze bigishwa uko umusiviri arindwamo mu ntambara.

Amasomo bazakurikiranira muri Rwanda Peace Academy azibanda cyane ku buryo ubuzima bw’abantu bwarushaho kubungabungwa ariko by’umwihariko ubw’abasiviri kuko ari bo bakunze kugirwaho ingaruka zikomeye n’intambara.

Amahugurwa yitabiriwe n'ibihugu bitandatu birimo na kimwe cyo ku mugabane w'uburayi
Amahugurwa yitabiriwe n’ibihugu bitandatu birimo na kimwe cyo ku mugabane w’uburayi

Abitabiriye aya mahugurwa baturuka mu bihugu bitanu byo ku mugabane wa Afurika hamwe n’umunyeshuri umwe waturutse mu gihugu cy’Ubwongereza.

Umunyeshuri w'u Bwongereza na we ni umwe mu banyeshuri 30 barimo gukurikirana amahugurwa
Umunyeshuri w’u Bwongereza na we ni umwe mu banyeshuri 30 barimo gukurikirana amahugurwa

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) Col Jill Rutaremara, avuga ko abantu bapfa cyane mu mvururu z’intambara ari abasiviri kandi n’amategeko abarengera ahari ariko akaba atubahirizwa.

33% by'abitabiriye amahugurwa nabi gitsinagore
33% by’abitabiriye amahugurwa nabi gitsinagore

Ati “Za Sudani y’Epfo kubishyira mu bikorwa harimo ikibazo, ibyo rero ni byo aha ngaha abantu baganira ariko tuzirikana ko ikibazo cyo kurinda abaturage kireba abasirikare, kikareba abapolisi, n’abasiviri."

Avuga ko mu bindi baganira ngo harimo ibikenerwa kugira ngo umuntu ashobore gukora ako kazi neza.

Aya mahugurwa yitabiriwe n'abasirikare abasiviri ndetse n'abapolisi
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abasirikare abasiviri ndetse n’abapolisi

Umunyamabanga wa kabiri akaba anashinzwe ibijyanye na politike muri Ambasade y’Ubwongereza mu Rwanda, Tim Moody, avuga ko nubwo hariho amategeko mpuzamahanga arengera abasiviri mu ntambara, ariko bakomeza guhura n’akarengane bagahohoterwa.

Ati “Mu gihe cy’intambara abasiviri barahohoterwa ndetse bakanapfa buri munsi kuko bisanga barimo hagati, gusa na none abasiviri bakeneye kurindwa ingaruka ziterwa n’intambara zirimo n’izituma bava mu byabo ndetse bakanata ibyabo”.

Cpt Daniel Singano, umusirikare mu gihugu cya Tanzania, asobanura ko intambara zikunze kugira ingaruka zitari nziza ku basiviri by’umwihariko abagore n’abana ku buryo ari ngombwa ko hari icyo bamenya.

Cpt Singano avuga ko intambara yibasira cyane abagore n'abana kuburyo asanga ari ngombwa ko nk'umusirikare haricyo amenya kuburyo umusiviri yarindwamo
Cpt Singano avuga ko intambara yibasira cyane abagore n’abana kuburyo asanga ari ngombwa ko nk’umusirikare haricyo amenya kuburyo umusiviri yarindwamo

Ati “Tujya tubona ahantu hari intambara ko abagore n’abana bahura n’ibibazo bikomeye kubera imbunda n’ibindi bikoresho biba bikoreshwa, bikaba ari ngombwa ko abasirikare bamenya ko abasiviri batagomba guhura n’intamabara”.

Tim Moody ushinzwe ibijyanye na politike muri ambasade yu Bwongereza mu Rwanda avuga ko nubwo hari amategeko mpuzamahanga arengera abasiviri mu ntambara ariko batabura guhohoterwa
Tim Moody ushinzwe ibijyanye na politike muri ambasade yu Bwongereza mu Rwanda avuga ko nubwo hari amategeko mpuzamahanga arengera abasiviri mu ntambara ariko batabura guhohoterwa

Aya mahugurwa y’icyumweru yatewe inkunga n’igihugu cy’u Bwongereza akaba yitabiriwe n’ibihugu by’u Rwanda, Tanzania, Kenya, Uganda, Sudan hamwe n’u Bwongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka