Barasaba ubuyobozi kubakiza umwanda w’abihagarika ku kimoteri

Abaturage bakorera n’abatuye hafi y’ikimoteri cy’imyanda cya Byangabo mu Karere ka Musanze, barinubira umwanda uturuka ku bantu bahihagarika, bakavuga ko ushobora kubateza uburwayi.

Kwanga kwishyura ubwiherero rusange bwo mu isoko bituma bamwe mu batuye Umurenge wa Busogo bihagarika mu kimoteri kihegereye.
Kwanga kwishyura ubwiherero rusange bwo mu isoko bituma bamwe mu batuye Umurenge wa Busogo bihagarika mu kimoteri kihegereye.

Abaturage bavuga ko abantu bakunda kwihagarika hafi y’icyo kimoteri ku munsi w’isoko ngo kuko hegereye umuhanda abanyamaguru bakoresha bagana ku isoko rya Musanze.

Abo baturage basaba inzego z’ubuyobozi gukurikirana abihagarika hafi y’icyo kimoteri ngo kuko babiterwa n’ingeso mbi gusa kuko hafi aho hari ubwiherero buhagije.

Bavuga ko mu isoko harimo ubwiherero ndetse n’abakorera ubucuruzi hafi aho, usanga bafite ubwiherero, ku buryo basaba ko inzego z’ubuyobozi guhagurukira icyo kibazo, zigakumira abantu bahihagarika.

Hari n'abagore badatinya kwihagarika mu kimoteri cyo ku isoko rya Byangabo kandi kiri ku muhanda.
Hari n’abagore badatinya kwihagarika mu kimoteri cyo ku isoko rya Byangabo kandi kiri ku muhanda.

Nsabimana Jean Baptiste utuye mu Murenge wa Busogo, avuga ko abantu bihagarika ku kimoteri bababangamira ku buryo hatagize igikorwa byazabateza indwara.

Ati “Birabangama kubona umuntu mukuru yihagarika aho, biteza ikibazo ku buryo byavamo n’uburwayi kubera ko ari umwanda, ahubwo ni ugukangurira ubuyobozi bukabyitaho.”

Nsekanabo Theodomir ati “Hariya bahamena imyanda ariko ukabona abandi barimo kujya kuhasoba. Bibangamira abantu bo mu isoko cyane kuko amasazi avamo agatumuka ugasanga birimo kuzana uburwayi”.

Nubwo mu isoko harimo ubwiherero rusange kandi hakaba hegeranye n’aho ikimoteri kiri, ngo abantu ntibakunda kubukoresha kuko bisaba amafaranga 50 kugira ngo bukoreshwe, bagahitamo kujya ku gasozi.

Abatuye hafi y'ikimoteri baravuga ko babangamiwe n'abantu bahihagarika bakagira impungenge ko bishobora kubakururira indwara.
Abatuye hafi y’ikimoteri baravuga ko babangamiwe n’abantu bahihagarika bakagira impungenge ko bishobora kubakururira indwara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Twagirimana Edouard, asobanura ko kuba kiriya kimoteri kiri iruhande rw’isoko byatewe n’uko urusisiro (centre) rwa Byangabo rwari ruto ariko rukaba rumaze kwaguka ku buryo hatekerejwe uburyo cyakwimurwa kugira ngo ntigikomeze kubangamira abahegereye.

Ati “Hari umushinga udufasha, turi muri gahunda zo kugira ngo haboneke ikimoteri kinini kandi cyitaruye amazu y’abaturage.”

Uyu muyobozi asaba abantu bose bagenda muri ako gace kujya bihagarikango kuko ahantu hakwiye ngo kuko “ntabwo ahantu hose umuntu yihagarika uko abonye”.

Umushinga wo kubungabunga ibidukikije ukorera muri Minisiteri y’umutungo kamere ni wo wemeye gushaka ahazajya ikimoteri ku buryo imyanda ibora n’itabora bizajya bivangurwa hakaba habonekamo n’ifumbire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka