Banga gusezerana bagamije guharika abagore babo

Bamwe mu bagore batuye mu gace ka Gatuna mu Karere ka Gicumbi, bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ubuharike giterwa n’abagabo babo banga gusezerana.

Abagabo bo muri Gicumbi banga gusezerana kugira ngo babone uko baharika abagore babo.
Abagabo bo muri Gicumbi banga gusezerana kugira ngo babone uko baharika abagore babo.

Abagore batuye hafi n’Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda. Bavuga ko usanga umugabo umwe ashobora gushaka abagore barenze batatu kandi bose nta n’umwe basezeranye.

Umwe muri aba bagore utarashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko nawe byamubayeho, kuko umugabo we adashaka ko basezerana.

Agira ati “Umugabo wanjye ndamwinginga ngo dusezerane akanga kandi tubyaranye gatatu, ahubwo akambwira ko abantu basezeranye iyo bagiye gutandukana bibagora, iyo musabye ko dusezerana kuko ntacyo tubuze, arampakinira.”

Uyu mugore avuga ko umugabo we amuca inyuma agashaka abandi bagore. Yongeraho ko hari nubwo yambuka, akajya muri Uganda akamarayo iminsi abana n’undi mugore.

Ati “Ndamureka nyine akaza kuko ni mu rugo rwe, kandi ntitwasezeranye ngo mbe nagira icyo mvuga. Iyo wibeshye ukavuga, umugabo ahita akubwira ko uri indayi utari umugore we.”

Undi we, avuga ko umugabo aza agashaka umugore, amubwira ko yubatse inzu ariko adafite umugore wo kuyibanamo nawe.

Ati “Aragutwara yamara kuhakugeza waba ukimara kubyara agahita yigira Uganda, kuko akenshi usanga akibana n’ababyeyi be, iyo amaze kugenda barakwirukana.”

Aba babyeyi bavuga ko iki kibazo cy’ubuharike gikomeje kwiyongera kandi kikadindiza iterambere ry’imiryango yabo.

Abagabo bo bavuga impamvu banga gusezerana, baba batinya amakimbirane ashobora kuvuka mu ngo zabo bajya kwaka gatanya bikababera ibibazo.

Murekezi Innoent, ni umwe muri abo bagabo, avuga ko adashobora gusezerana n’umugore we nubwo babyaranye gatatu, kuko ngo yagiye abona bagenzi be basezeranye barahuye n’ibibazo mu gihe byabaga ngombwa ko batandukana n’abagore babo.

Mudaheranwa Juvenal, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi avuga ko icyo ari ikibazo gikomeye, gusa nk’Ubuyobozi bw’Akarere biteguye gufata ingamba zo kigikemura vuba.

Avuga ko bagomba kuba maso bakirinda ko hari umugabo wasezerana n’undi mugore kandi afite abandi bana n’umugore bashakanye no gushyiraho ubukangurambaga buhagije.

Imirenge ya Cyumba, Kaniga na Rubaya, niyo ihana imbibi n’Igihugu cya Uganda, abagabo bahatuye, ngo bakunze kwambuka bakajya muri Uganda gushaka abandi bagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka