Ban Ki Moon mu Rwanda mu kibazo cya Sudan y’Amajyepfo

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki Moon aragera i Kigali kuri uyu wa Gatanu aho aje kuganira na bamwe mu bayobozi b’ibihugu by’Afurika ku kibazo cya Sudani y’Amajyepfo.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki Moon agiye kuza mu Rwanda.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki Moon agiye kuza mu Rwanda.

Byemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 14 Nyakanga 2015.

Yagize ati “Umunyamabanga Mukuru wa loni ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatanu nimugoroba aho azahura na bamwe mu bayobozi b’Afurika bakaganira byihariye ku kibazo cya Sudani y’Amajyepfo.”

Byanashimangiwe n’Umuvugizi wa Loni, Stephane Dujarric, ubwo yatangazaga ko Ban Ki Moon ahaguruka i New York kuri uyu wa Kane tariki 14 Nyakanga 2016, agatangira uruzinduko agomba kugirira mu bihugu by’ Afurika bitatu, ari byo u Rwanda, Kenya n’Afurika y’epfo.

Ikibazo cy’intambara ibera muri Sudani y’Epfo ni kimwe mu bibazo bigomba gushakirwa umuti mu nama y’Afurika yunze Ubumwe iri kubera i Kigali ku nshuro yayo ya 27.

Biteganyijwe ko nyuma yo kuva mu Rwanda, Ban Ki Moon azerekeza muri Kenya i Nairobi mu nama ya 14 ya Loni ku bucuruzi n’iterambere, UNCTAD, nyuma y’aho akerekeza muri Afurika y’Epfo gutangiza Inama Mpuzamahanga ya 21 igamije kurwanya Sida.

Ban Ki Moon yaherukaga mu Rwanda muri Mata 2014 ubwo yari yaje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka