Zimwe mu mvugo zikoreshwa kandi atari zo

Mu itangazamakuru by’umwihariko mu binyamakuru byandika kuri murandasi (internet), radiyo, televiziyo, YouTube no ku mbuga nkoranyambaga, hakunze kumvikana / kugaragara imvugo zitari zo ahanini bitewe no kuvangirwa n’indimi z’amahanga cyangwa ubushake bucye bwo kumenya ururimi gakondo (Ikinyarwanda).

Zimwe muri izo mvugo zitari zo n’izigomba gukoreshwa mu mwanya wazo ni izi zikurikira:

  Gukina indirimbo (play a song / jouer une chanson): Aha baba bagomba kuvuga: KUVUZA INDIRIMBO, cyangwa GUSHYIRAHO INDIRIMBO.
  Gukora indirimbo: Indirimbo ntikorwa, indirimbo IRAHIMBWA
  Inshuti y’akadasohoka: Iri ni ijambo ry’Ikirundi. Mu Kinyarwanda bavuga INSHUTI MAGARA.

  Afite akozoza: Iri naryo ni ijambo ry’Ikirundi. Mu Kinyarwanda bavuga ARATANGA ICYIZERE CY’AHAZAZA.
  Nabyumvishije / nabyumvishe: Niba ujya ukoresha iyi mvugo ushaka kuvuga inshinga KUMVA, umenye ko uyikoresha nabi. Bavuga NABYUMVISE, ariko niba ushaka kuvuga ko hari ibyo washatse kumvisha umuntu, icyo gihe ni bwo ushobora kugira uti NABIMWUMVISHIJE, cyangwa se uti nakubise umujura NDAMWUMVISHA bishaka kuvuga ko wamunogeje – ariko kwihanira ni icyaha gihanwa n’amategeko.
  Radiyo yavuyeho: Bavuga ko radiyo yacecetse cyangwa yazimye.

Hari n’imvugo zivugwa nabi kubera ibihekane bigora benshi:

Niba uri umwe mu bantu bagorwa n’ibi bihekane: MP, NT, NK na NCY, hari uburyo ushobora kubyitoza kandi ukazabigeraho bidatinze wifashishije ijwi H risaba gusohora umwuka igihe urimo kuvuga.

Hari n’igihekane RW kigora abantu ariko ukaba wakwifashisha inyajwi U n’ingombwajwi G imbere ya W bigatanga RW mu buryo bworoshye. Ni kimwe n’igihekane RY nacyo gisaba kwifashisha inyajwi I imbere ya Y.

Ingero:

MP: Niba ujya kuvuga IMPAMVU ukisanga wavuze ngo IMAMVU, ujye ugerageza nyuma ya M wongereho ijwi H, mbese use n’uvuze IMHAMVU ariko wihuta. Ntuzamenya igihe byaziye. Ariko ibaze kujya kuvuga uti NI IMPAMO Y’IMANA, ukisanga wavuze IMAMO Y’IMANA!

Ubwo se byaba bitaniye he n’inkundo z’imamo (urukundo rw’urumamo)?
Ako kari agaciyemo, reka dukomeze n’igihekane NT.
NT: Niba uvuga INAMA mu mwanya w’INTAMA, inyuma ya N ujye wongeramo ijwi H, hanyuma uvuge INHAMA wihuta.

NK: Kubera ko iki gihekane gisaba kukivugira mu rusenge rw’akanwa ahajya kwegera mu nkanka, icyo usabwa gukora ni ukukivugira mu nkanka nyine nk’uko usanzwe ubigenza ariko ukongeramo ijwi H mbere yo kurekura umwuka kugira ngo rya jwi ritume uvuga neza amagambo nka: INKA, INKOKO, INKONO, INKUBA, INKANDA, INKERI, INCYAMURO, INCYURO n’andi.

RW: Hari abantu usanga batazi kuvuga aya magambo : u Rwanda, urwagwa, urwego n’andi arimo icyo gihekane. Aha naho nta kindi bigusaba usibye kwitabaza inyajwi U n’ingombajwi G mbere ya W. Ingero: URUGWANDA, URUGWAGWA, URUGWEGO, kandi ukazirikana ko ugomba kubivuga wihuta.

RY: Amagambo arimo iki gihekane hari abantu ananira cyane bagahitamo kwivugira JYA cyangwa RG, abandi bakabizambya cyane bakavuga JYG. Ingero: Aho kuvuga IBIRYO bakavuga IBIRWO, IBIJYO cyangwa IBIJYGO.

Kugira ngo witoze kuvuga neza igihekane RY, nta kindi bigusaba ni ukongeramo inyajwi I imbere ya Y. Urugero: IBI-RI-JYO, KU-RI-JYA, KU-RI-JYONGORA…ariko ukavuga wihuta kuburyo RI na JY uhita ubifatanya. Gusa ibi bisaba guhora ubyibuka igihe ugiye kuvuga, ariko ni umwitozo mwiza usabwa guhabwa umwanya, kandi biratinda bigakemuka.

Ngaho nimukore imyitozo hanyuma muzambwire niba hari icyo byatanze kuri iyi email:
[email protected]

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muri Nyaruguru na Nyamagabe ugasanga hari benshi bavuga "ibirdgo"

Abandi benshi bakavuga ngo "namubwiye ati, twamubwiye ati, umubwire ati" n’ibindi bipfuye nyinshi.
Mu bakwiye guhugurwa mbere harmo:
 abanyamakuru
 abanyapolitiki
 abavugabutumwa
 abarimu

Mparambo yanditse ku itariki ya: 25-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka