Zimwe mu mpamvu inzego z’umutekano z’u Rwanda ziza ku isonga mu nzego zizewe n’abaturage
Imyaka imaze kurenga itanu raporo y’Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB), igaragaza ko inzego z’Umutekano (Ingabo na Polisi) ziza ku isonga mu kugirirwa icyizere n’abaturage.

Izo nzego ntizarajya munsi ya 95%, ibyo bikagendera ku ruhare zikomeje kugaragaza mu iterambere ry’abaturage mu bikorwa bitandukanye birimo ubuvuzi, uburezi kubakira abaturage n’ibindi bikorwaremezo birimo amateme n’imihanda, kurinda umutekano w’abaturage n’ibindi.
Kimwe mu bitera izo nzego z’umutekano kugera ku ntego yazo, harimo ukuba zubakiye ku muco ujyanye n’ikinyabupfura (discipline), dore ko haba mu Ngabo no muri Polisi hagaragara abahanwa n’abirukanwa mu nshingano, kabone n’ubwo yaba ari ku rwego ruhanitse mu mapeti.
Ikindi kiranga izo nzego ni ugukotana, zikiha intego yo guharanira kudatsindwa mu bikorwa zatangiye.

Bamwe mu baturage bageze mu zabukuru baganiriye na Kigali Today, bavuga ko babaga bazi ko Umusirikare cyangwa Umupolisi ari umuntu ugomba kuba atinyitsi, yanyura ku baturage bagakangarana yabahohotera bakumva ko abifitiye ububasha.
Abo baturage bavuga ko babona itandukaniro rinini hagati y’Ingabo na Polisi bo muri iki gihe, n’izo babonaga mu myaka y’1980-1994.
Karemera Félicien wo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, ati ‟Abasirikari n’Abapolisi b’ubu batandukanye n’Abasirikari n’Abajandarume ba kera, mbere twarabatinyaga cyane kubera urugomo, guhera mu ntambara y’1990 intambara itangiye nibwo urugomo rwiyongereye. Nta muntu wabaga yabegera aho wasangaga biratana ububasha bafite, bakumva bakaze, mwahura bakaba baguhutaza”.

Arongera ati ‟Bariyenzaga, mwagira nk’akantu mwapfa cyane cyane abakuru babaga bafite pisitoli ku itako, akayikuramo akaba yakurasa ku manywa y’ihangu, niyo mpamvu bageraga nko mu dusantere tugakizwa n’amaguru”.
Akomeza agira ati ‟Ndibuka neza ko kuwa gatandatu aribwo bakundaga kuza mu tubari bafite imbunda, ako kabari bicayemo ukaba utatinyuka kukinjiramo kereka inshuti zabo”.
Uwo muturage avuga ko muri iki gihe abasirikare n’abapolisi bafasha abaturage aho badakora ibijyanye n’umwuga wabo gusa, ahubwo bagasanga abaturage bakabafasha kuzamura iterambere ryabo.

Ati ‟Abasirikare n’abapolisi baraza bakatwubakira amazu, ibiraro, imihanda, amashuri, bakatuvura indwara zitandukanye ni nayo mpamvu mu nzego zidufata neza zitaduhutaza usanga ari bo baza imbere, niyo mpamvu natwe tubagirira icyizere”.
Mugenzi we uvuga ko mu 1990 yari afite akabari, yagize ati ‟Abasirikare n’abajandarume ntabwo basibaga iwanjye baje kunywa inzoga, bari mu bantu batumaga ntatera imbere, wasangaga bicaranye imbunda zabo ibyo bigatuma abakiliya bikanga bagasohoka”.

Arongera ati ‟Nacuruzaga mfite ubwoba, hari ubwo nabonaga butangiye kwira natangira kwishyuza bagakura imbunda mu maguru, yatangira kwaruma nkagira ubwoba bikarangira batanyishyuye. Ariko inzego z’umutekano z’iki gihe zirangwa n’ikinyabupfura no gukunda abaturage, baharanira ko batera imbere, niyo mpamvu tubafata nk’ingenzi kuri twe”.
Mu rwego rwo gushimangira ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano, by’umwihariko Ingabo na Polisi, buri umwaka bategura ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo kongerera abaturage iterambere n’imibereho myiza.
Niho uzumva abaturage bamaze kumenya ijambo, Army Week (month), Police Week (month), bivuze icyumweru cyangwa ukwezi kuba kwarahariwe ibikorwa by’Ingabo na Polisi.

Turebye muri uyu mwaka wa 2024, Ukwezi kwahariwe ibikorwa by’Ingabo na Polisi kwasigiye abaturage ibifite agaciro ka miliyari zisaga ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ku itariki 19 Kamena 2024, nibwo mu gihugu hose habaye igikorwa cyo kumurika imishinga n’inkunga byegerejwe abaturage mu rwego rwo kubafasha mu iterambere ryabo, binyuze mu kwezi kwahariwe ibikorwa by’Ingabo na Polisi.
Ibikorwaremezo byubatswe ndetse n’imirimo yakozwe, byatwaye asaga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, ariko hatarimo ibyakozwe binyuze mu mirimo y’amaboko n’umuganda, nk’uko Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Ibikorwa byose hamwe, ndavuga iby’Ingabo na Polisi byakozwe mu gihugu hose mu mezi atatu ashize, bifite agaciro karenga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda”.
Arongera ati “Icyo giciro ntabwo kirimo ikiguzi cy’imirimo y’amaboko, aho abaganga batanze service zo kubaga, aho abaganga bavuye n’ibindi bikorwa bitandukanye, ibyo ntabwo biri muri icyo kiguzi. Bivuze ko byakabaye ari ikiguzi kirenze, ariko ubwo ndavuga ikiguzi cy’amaboko kiramutse kibazwe byakwikuba izindi nshuro zitari nkeya”.
Ingabo na Polisi kandi ntibasiba kwegera abaturage mu bitaro bitandukanye babegereza serivisi z’ubuvuzi zitaboneka mu bitaro bibegereye, mu cyiswe ‘Defence and Security Citizen Outreach Programme’.

Uyu mwaka icyo gikorwa kikaba cyarakozwe mu bitaro hafi ya byose by’Uturere tw’u Rwanda, ahatanzwe serivisi z’ubuvuzi zitandukanye, zirimo ubuvuzi bw’amenyo, uruhu, amagufa, indwara zo mu mazuru, mu matwi no mu mihongo, ubuzima bwo mu mutwe, indwara z’abana n’iz’abagore.
Ni gahunda yashimishije abaturage, by’umwihariko abasanganywe indwara zitandukanye, aho bavuga ko ubuzima bugiye kumera neza nyuma y’uko bamwe ngo bari baramaze kwiheba.

Umuturage wo mu Karere ka Gakenke witwa Nzayisenga yagize ati “Mfite ikibazo cy’amagufa, ntababeshye nari narihebye pe, kuko nta bushobozi nari mfite bwo kugana ibitaro byisumbuye mu kuvura uburwayi bwanjye, ariko bambwiye ko Ingabo na Polisi batwegereye numva ko ngiye gukira”.
Uwitwa Odette Mutuyimana we, yagize ati “Kuva harimo Ingabo z’u Rwanda na Polisi, ni ako kanya, igisubizo cyabonetse”.
Uwitwa Gakuru Karimu ati “Iyi gahunda tuyizeyeho umusaruro, cyane ko ije gukemura bimwe mu bibazo by’ingutu bibangamiye abaturage”.

Uretse Abanyarwanda, aho Ingabo na Palisi by’u Rwanda bajya mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye bya Afurika, naho usanga bakorera abaturage ibikorwa bikomeye birimo kubarindira umutekano, ariko bakanongeraho ibindi bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abo birimo kububakira amashuri no gusubiza abana mu ishuri, kubavura, kubatoza isuku, kubaha ibikoresho by’imyidagaduro n’ibindi.
Muri ibyo bikorwa Ingabo na Polisi bakorera abo baturage, bituma bagirira icyizere izo nzego z’umutekano z’u Rwanda, aho usanga babisanzuraho babereka urukundo.
Hari serivisi abaturage bahabwa n’inzego z’umutekano bikazamura amarangamutima yabo
Hirya no hino ku mihanda itandukanye, hagiye hagaragara abasirikare cyangwa abapolisi bagiye batanga serivisi mu buryo butunguranye, bikazamura amarangamutima ya bamwe mu babibona.

Rimwe na rimwe baboneraga ibyo bikorwa mu mafoto yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga, abantu bakabyibazaho abenshi bakabigaragariza mu bitekerezo bagiye batanga, bashima izo nzego.
Ni kenshi hagaragaye abapolisi bambutsa abana mu muhanda, abafite ubumuga, abageze mu zabukuru n’ibindi bikorwa byihariye by’ubumuntu.


Uzabona Ingabo na Polisi basabana n’abaturage mu Rwanda cyangwa mu bihugu baba boherejwemo mu kurinda amahoro. Ibyo bikaba byaragaragaye cyane mu gihugu cya Mozambique aho Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bagaragaye bafashe imisekuzo mu gufasha abaturage gusekura imyumbati n’ubunyobwa bashaka ifu.
Uzabona kandi Ingabo na Polisi ziganjemo igitsinagore basabana n’abana ku mashuri, bakina udukino tw’abana ibyo bikaba bikomeje kongerera izo nzego igikundiro no kumvwa n’abaturage baba bafite ibikomere batewe n’intambara, ibyo bikabagarurira icyizere cy’ubuzima.

Hari amashuri menshi yubatswe n’Ingabo na Polisi mu bihugu bitandukanye byugarijwe n’intambara, batanga n’ibikoresho byose ku banyeshuri, ibyo bituma abana bagaruka mu mashuri.
Hari n’ibikorwa by’ubuvuzi bikorerwa mu butumwa bwo kurinda amahoro, aho Ingabo na Polisi by’u Rwanda bavura abaturage amaso, amenyo n’izindi ndwara zitandukanye.
Ubwo bunyamwuga buranga Ingabo na Polisi by’u Rwanda ni kimwe mu mpamvu zituma abaturage bakomeje kugirira icyizere izo nzego z’umutekano mu Rwanda, nk’uko bikomeje kugaragara muri raporo ngarukamwaka ya RGB.










Ohereza igitekerezo
|