Zimbabwe yagaragaje ko imikoranire yayo n’u Rwanda ari ikintu gikomeye
Igihugu cya Zimbabwe kibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga, cyagaragaje ko gifata imikoranire yacyo n’u Rwanda nk’ikintu gikomeye, bitewe n’iterambere ryagiye rigerwaho mu myaka ishize.

Ni bimwe mu byagarutsweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga w’icyo gihugu, Prof. Dr. Amon Murwira, kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Kanama 2025, ubwo ibihugu byombi byagiranaga amasezerano atanu mu nzego zinyuranye zirimo ubuzima, guteza imbere urubyiruko, guteza imbere ubufatanye mu nzego za Polisi, urwego rw’ingufu no guhanahana amakuru ku bijyanye na za gasutamo.
Ni amasezerano u Rwanda rwagiranye na Zimbabwe nyuma y’iminsi itatu intumwa z’ibihugu byombi ziri i Kigali, mu nama ya gatatu ya Komisiyo ihuriweho yiga ku mikoranire hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri Prof. Dr. Amon Murwira, yavuze ko umubano w’u Rwanda na Zimbabwe umaze kugera ku ntera yo hejuru bitewe n’uko amasezerano basinyanye n’u Rwanda amaze kugera kuri byinshi birimo inzego z’abafatanyabikorwa mu 2023, aho umushinga w’amatara yo ku muhanda muri Zimbabwe wasojwe neza.
Ikindi ni igikorwa cyo kohereza abarimu mu Rwanda kigeze ku cyiciro cya kabiri, bakaba banitegura gutanga buruse ku banyeshuri b’Abanyarwanda bifuza kujya kwiga muri kaminuza zo muri icyo gihugu, cyane cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’inganda.
Uyu muyobozi yanagaragaje ko igihugu cye gifata imikoranire yacyo n’u Rwanda nk’ikintu gikomeye.
Yagize ati “Imikoranire y’u Rwanda na Zimbabwe tuyifata nk’ikintu gikomeye, ibi bishingiye ku kuba byaragiye bitera imbere mu myaka myinshi ishize. Nyuma y’inama yaduhuje mu 2021, turi abahamya b’iterambere ry’imikoranire mu nzego zinyuranye. Ibyo bigaragaza imikoranire ikomeye hagati yacu, ubucuti n’ubwubahane.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga wa Zimbabwe yavuze ko nubwo hari byinshi bimaze kugerwaho ariko bifuza kugera ku bindi byinshi birimo kohererezanya ibicuruzwa bitunganyije bikomoka ku buhinzi, hakanubakwa ububiko buhuriweho n’ibihugu byombi (Wear Houses).
Ibihugu byombi bikaba biniteguye gushyigikirana mu ihatana ry’imyanya yo ku rwego mpuzamahanga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Zimbabwe ari umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda, kuko hamaze gusinywa amasezerano y’imikoranire arenga 25 agamije kuzamura ubukungu mu bihugu byombi, agaragaza ko hakwiye gushyirwa imbere ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano asinywa.

Yagize ati "Dukwiye kwibanda cyane ku gushyira mu bikorwa, mureke ibyemezo dufata uyu munsi tubishyire mu bikorwa bibyare umusaruro. Gushyiraho uburyo bwo kubikurikirana, koroshya uburyo bwo kungurana ubumenyi no gufatanya mu gukemura ibindi bibazo bishingiye ku nzego z’ubuyobozi bishobora kugaragara.”
Mu 2019 nibwo ibihugu byombi byashyizeho za Ambasade i Harare n’i Kigali, mu rwego rwo kurushaho kwagura ubutwererane mu nzego zitandukanye.
U Rwanda na Zimbabwe basanzwe bafitanye umubano wihariye ushingiye ku kuba bihuje byinshi mu birebana n’ingano y’ubukungu, abaturage intera y’iterambere n’amateka.
VIDEO - Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yashimye umubano mwiza usanzwe hagati y'u Rwanda na Zimbabwe, avuga ko uwo mubano mwiza ibihugu byombi biwukesha imiyoborere myiza y'abayobozi babyo, Perezida Paul Kagame w'u Rwanda na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe. Impande zombi… pic.twitter.com/4bd4LQQjZA
— Kigali Today (@kigalitoday) August 6, 2025
VIDEO - U Rwanda na Zimbabwe byashyize umukono ku masezerano atanu mu nzego zitandukanye, zirimo ubuzima, guteza imbere urubyiruko, ubufatanye mu nzego za Polisi, urwego rw’ingufu no guhanahana amakuru ku bijyanye na za gasutamo. pic.twitter.com/yphMDF07cc
— Kigali Today (@kigalitoday) August 6, 2025
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|