Zambia irasabwa gukumira ababuza impunzi z’Abanyarwanda gutahuka

Minisiteri ifite gucyura impunzi mu nshingano (MIDMAR) yasabye intumwa z’Inteko Nshingaamategeko ya Zambiya ziri mu Rwanda, gufasha gukangurira impunzi z’Abanyarwanda gutahuka ku bushake no gukumira abazangisha u Rwanda.

Mu nama MIDMAR yagiranye n’izo ntumwa zigize komisiyo y’ububanyi n’amahanga mu Nteko ya Zambia, tariki 06/06/2012, hagaragajwe ko impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Zambia zanga gutahuka ku bushake bitewe n’abasize bakoze Jenoside, bazitera ubwoba ko zitashye zakwicwa, zigafungwa cyangwa zikamererwa nabi mu bundi buryo.

Minisitiri ushinzwe impunzi, Gatsinzi Marcel, yasabye iyo komisiyo gushyiraho ingamba zatuma abantu bashuka izo mpunzi batagira ubushobozi bwo gukomeza kwangisha abandi igihugu cyabo, ndetse abarimo baregwa Jenoside bagashyikirizwa ubutabera.

Zimwe mu ngamba zishobora gufatwa ni ukwambura ubuyobozi bufitwe n’Abanyarwanda bangisha abandi igihugu cyabo, ndetse bakabura n’uburyo buborohereza mu gikorwa cyo gukora “anti-kampanye” ku Rwanda; nk’uko bamwe mu Banyarwanda babaye muri Zambiya bitabiriye iyo nama babyifuje.

Komisiyo y’ububanyi n’amahanga mu Nteko ya Zambiya yasezeranyije ko igiye gutanga raporo mu Nteko rusange izaba yitabiriwe n’abagize Guvernoma, kugira ngo batangire kumvisha impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Zambia ibyiza by’igihugu no gutahuka ku bushake.

Lt Gen. Ronald Shikapwasha waje ayoboye itsinda ry’abagize Inteko ya Zambia, yavuze ko abakekwaho Jenoside baba muri Zambiya bagomba gushaka uburyo bafatwa bagashyikirizwa ubutabera bwo mu Rwanda.

Depite wa Zambia Shikapwasha yasabye u Rwanda gukora lisite y’abakekwa cyangwa bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, kugira ngo bamburwe ububasha bwo kubuza abantu gutahuka, ndetse banashakishwe.

Leta y’u Rwanda, ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe Impunzi (HCR), ndetse na Leta ya Zambia, bashyize umukono ku masezerano avuga ko bagomba guharanira ko impunzi zitahuka mu Rwanda ku bushake, abatabishaka bagahabwa ibyangombwa by’u Rwanda bakigumirayo, cyangwa bagahabwa ubwenegihugu bw’igihugu barimo.

Biteganyijwe ko tariki 30/06/2013 nta Munyarwanda aho ariho hose ku isi uzaba ukitwa impunzi.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka