Yves Mutabazi ukina Volleyball yaburiwe irengero i Dubai

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball, Yves Mutabazi, hashize icyumweru aburiwe irengero aho yakinaga i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’abarabu (UAE).

Amabasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yatangaje ko yamenye amakuru y’uko Umunyarwanda, Yves Mutabazi ukina Volleyball yaburiwe irengero muri icyo gihugu.

Umukozi ushinzwe itumanaho muri Ambasade y’u Rwanda muri UAE, Peter Muyombano, yatangarije Kigali Today ko bamenye ayo makuru, ubu bakaba barimo gukora ibishoboka ngo barebe ko yaboneka.

Yagize ati "Ambasade y’u Rwanda muri UAE yamenye amakuru yuko Umunyarwanda Mutabazi Yves, Umukinnyi wa Volleyball wabigize umwuga yaba yaburiwe irengero muri UAE. Ambasade yashyize imbaraga zose zishoboka mu kumushakisha. Nitubona amakuru yisumbuye turayabamenyesha."

Mutabazi Yves ubu yakiniraga ikipe yitwa Hatta Club yo mu mujyi wa Abu Dhabi ho muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, akaba ari umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka