Yumvise agaciro k’umuganda, ari uko asezeranyijwe ko uzamwubakira

Mukamusoni Julienne utuye i Mbazi mu Karere ka Huye, avuga ko atumvaga akamaro k’umuganda mbere y’uko abwirwa ko uzamwubakira inzu yizeye kuzataha mbere y’umuhindo.

 Julienne Mukamusoni, uwo uri guhereza mugenzi we urwondo, ngo yumvise neza akamaro k'umuganda ari uko abwiwe ko uzamwubakira
Julienne Mukamusoni, uwo uri guhereza mugenzi we urwondo, ngo yumvise neza akamaro k’umuganda ari uko abwiwe ko uzamwubakira

Yabitangarije Kigali Today mu muganda wo ku itariki 30 Kamena, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwifatanyijemo n’abatuye mu Kagari ka Gatobotobo ko mu Murenge wa Mbazi, mu gikorwa cyo kubakira abatishoboye mu Mudugudu w’Akanyaruhinda.

Mukamusoni, nk’umwe mu batishoboye bari kubakirwa na we yari yitabiriye uyu umuganda.

Yabanje gutunda amabuye yo kubakisha fondasiyo z’imisingi y’inzu zatangiye kubakwa, hanyuma ajya no kwifatanya n’ababumbaga amatafari azazubakishwa. Yakoranaga umurava kandi yishimye ku bw’icyizere cy’uko na we agiye kugira inzu.

Ni nyuma y’uko abari batuye mu gishanga cya Rwabuye basabwe kuhimuka, bamwe mu bakene bakubakirwa, abafite ubushobozi bakiyubakira, we akahasigara kuko nta bushobozi bwo kwiyubakira yari afite, n’imvura igatwara amazu yabagamo.

Agira ati “Umugabo twashakanye yantaye mu nzu twakodeshaga, antana abana bane bakiri batoya. Nasubiye iwacu hariya mu gishanga cya Rwabuye, bampa akazu ko kubamo. Ubu amazu yandi yarasenyutse, nsigaye mu gakoni kari munsi y’umugina, na ko kava.”

Kubakira abatishoboye muri iyi mpeshyi bizakorwa mu muganda w'abaturage bafatanyije n'ingabo z'u Rwanda
Kubakira abatishoboye muri iyi mpeshyi bizakorwa mu muganda w’abaturage bafatanyije n’ingabo z’u Rwanda

Yakomeje kwiruka mu buyobozi asaba kubakirwa. Ati “bakambwira bati ba uretse ba uretse. Ngera aho ndigunga. Nashatse no kwiyahura ngo, ariko ubu kuri iyi saha ndumva nezerewe kuko ngiye kuva mu gishanga.”

Kuba Mukamusoni ubu noneho abona kugira inzu yo kubamo abikozaho imitwe y’intoki, akaba anafite icyizere ko nanapfa azaba afite aho asize abana be, abikesha umuganda, byatumye asigaye awukunda.

Agira ati “Ubu bavuga umuganda nkahita nirukirayo. Mbere sinabonaga agaciro kawo, ariko ubu narakabonye.”

Anivugira ko atazongera kuwusiba, ngo kuko yasanze kwegeranya imbaraga abantu bagakora ntako bisa.

Biteganyijwe ko mu Mudugudu w’Akanyaruhinda hazubakwa inzu eshanu, habariyemo n’iya Mukamusoni.

Mu Kagari ka Gatobotobo hazubakirwa abantu 12 bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe, biganjemo abafite ubumuga, n’abakecuru batagira abana bo kubitaho.

Mu Murenge wa Mbazi hose hazubakwa 28, naho mu Karere ka Huye hose hazubakwa izigera kuri 500, ku bufatanye bw’abaturage n’ingabo z’u Rwanda muri gahunda y’ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda mu iterambere ry’abaturage. Zose kandi ngo zizarangira muri iyi mpeshyi

Umuganda wo kubakira abatishoboye mu mudugudu w'Akanyaruhinda
Umuganda wo kubakira abatishoboye mu mudugudu w’Akanyaruhinda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka