Yubakiwe inzu nyuma y’imyaka ibiri aba mu idakinze
Urubyiruko rwo mu Karere ka Gicumbi rwakoze igikorwa cyo kubakira umukecuru wari umaze imyaka ibiri aba mu nzu ituzuye itanakinze.
Kuwa mbere tariki 2 Ugushyingo 2015, nibwo uru rubyiruko rwatangiye gusanira Nyirabikari Margarite utuye mu Murenge wa Bwisijye mu Kagari ka Nyarubuye, ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe urubyiruko mu Karere ka Gicumbi.

Nyirabikari yavuze ko kubera ubushobozi buke atabashije kuzuza inzu yari yarubakiwe n’ubuyobozi bw’umurenge nyuma yo kuva muri nyakatsi. Avuga ko yayigiyemo uko imeze kugira ngo abone aho ashyira abana be batatu.
Yagize ati “Mbonye aho nzikinga imvura kuko ubundi imibereho yanjye yari ntayo, kuko mbaho nciye inshuro no kuzuza iyi nzu byari byarananiye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Kagenzi Stanislas, yavuze ko hari gahunda muri aka karere yo gufasha imiryango itishoboye kugira ngo bazamure imibereho myiza yabo.
Yasabye urubyiruko gukorana imbaraga n’ubwitange mu bikorwa bagiye gukora muri uku kwezi kwahariwe urubyiruko bityo bizabashe kugirira akamaro abo bazabikorera.
Ati “Nk’urubyiruko ndabasaba ko ibikorwa byose muzakora muzabishyiramo imbaraga kandi mugakora ibintu birambye kugirango bizafashe abaturage ndetse binabagirire akamaro.”

Umukozi w’akarere ka Gicumbi ufite mu nshingano ze urubyiruko Rwirangira Diodore, yavuze ko muri uku kwezi bazakoramo ibikorwa bitandukanye byibanda kubizateza imbere abaturage.
Bimwe muri ibyo bikorwa harimo gusana inzu y’umuturage utishoboye muri buri kagari no kuremera umwe mu rubyiruko utishoboye. Bazigisha kandi urubyiruko kumenya kwizigama babinyujije mu matsinda kugirango babashe kwiteza imbere no guhanga imirimo.
Hazakorwa kandi ubukangurambaga mu rubyiruko rwo kubashishikariza kwirinda ibiyobobyabwenge n’inda zitateguwe.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndashimira cyane urubyiruko rwa Gicumbi kubw’igikorwa cyiza cyo kwitangira abatishoboye, ibi bigaragaza igikorwa cyiza cy’urukundo mubanyarwanda.
Ndashimira cyane urubyiruko rwa Gicumba kubw’igikorwa cyiza cyo kwitangira abatishoboye, ibi bigaragaza umuco mwiza wo gufatanya mubanyarwanda.