YPO yemereye Kagame guhuza abashoramari bo mu Rwanda n’abo mu mahanga
Abahagarariye imiryango igize ihuriro Young President Organisation(YPO) ry’abashoramari bo mu bihugu bitandukanye byo ku isi, bemereye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko bagiye guhuza ishoramari ryo mu Rwanda (Doing Business in Rwanda), n’abanyamuryango babo barenga ibihumbi 20 ku isi.
YPO yafatanyije n’ishami ryayo mu Rwanda gutangiza ihuzwa n’iminyekanisha ry’ibikorerwa mu Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, mu byiciro by’ubuhinzi, ikoranabuhanga, uburezi hamwe n’ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo binyuranye.
“Ikigamijwe ni ukugirango bamwe mu banyamuryango ba YPO barenga ibihumbi 20 baze gushora imari mu Rwanda, kuko hari amahirwe no koroherezwa kuhakorera,” nk’uko Emery Rubagenga uyoboye YPO mu Rwanda yasobanuye.
Yavuze ko kuza mu Rwanda kw’abagize YPO bizatuma ibikorwa by’abanyamuryango 30 mu Rwanda bimenyekana kandi byemerwa ku rwego mpuzamahanga.

Denis Overton, Umwongereza uyoboye sosiyete “Aquascot”, yashimye gahunda “doing business” y’u Rwanda kandi ahamya ko itsinda ayoboye ry’abashoramari 17, rigiye kumenyekanisha ibikorwa by’ubukungu by’u Rwanda, no gukurura abashoramari bakaza gukorera mu Rwanda.
YPO ni ihuriro ry’abashoramari bayoboye abandi mu bihugu biri hirya no hino ku isi, aribyo u Rwanda, Australia, Afurika y’Epfo, Ubudage,Ubuhinde, Repubulika ya Czech, Scotland, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada n’Ubwongereza.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
gusa imanaya irahanze igataha iwacu gusa rimwe narimwe nabarikure bose izabazana nonese raport zandikwa kurwanda zaburigihe ariko bakifuza kodukorana s,imana
poulkagame komereza,aho ujye uberekako ntacyibazo ufitanyenabo
gusa imanaya irahanze igataha iwacu gusa rimwe narimwe nabarikure bose izabazana nonese raport zandikwa kurwanda zaburigihe ariko bakifuza kodukorana s,imana
poulkagame komereza,aho ujye uberekako ntacyibazo ufitanyenabo