Umuyoboro wa YouTube wa Kigali Today waciye agahigo

Umuyoboro w’amashusho ya video wa Kigali Today kuri YouTube, ku wa kabiri tariki 04 Kamena 2019 wesheje agahigo ko kurebwa n’abantu barenga miliyoni 50.

Ubuyobozi bwa Kigali today buremeza ko shene ya Kigali today kuri youtube ari wo muyoboro warebwe n’abantu benshi kurusha indi miyoboro y’ibitangazamakuru byo mu Rwanda.

Kugeza kuwa gatatu tariki 05 Kamena 2019, umuyoboro wa YouTube ya Kigali Today wari umaze kurebwa n’abantu miliyoni 50 n’ibihumbi bisaga 74, ukaba umaze kugira abawiyandikishijeho (Subscribers) barenga ibihumbi 180.

Mu kiganiro n’abashinzwe gufata,gutunganya no gushyira amashusho mbarankuru ya Kigali Today kuri YouTube, Kigali Today yifuje kumenya icyo kurebwa n’abantu benshi bivuze n’inyungu zirimo.

Richard Kwizera, ushinzwe gufata amashusho no kuyatunganya mbere y’uko ajya kuri shene ya YouTube yagize ati “Icyo bivuze ni uko akazi dukora karashimwa, inkuru dukora cyangwa ama video dushyira kuri YouTube ubona afite ireme kandi abantu baba bayakeneye. Ibyo bigaragarira mu buryo dusurwa kuko biba bifitiye akamaro ndetse bifasha n’abaturage.”

Yakomeje agira ati “Uretse kuba abantu babikunda, ni n’uburyo busigaye bwinjiza amafaranga.”

TOP 250 YOUTUBERS IN RWANDA SORTED BY SB RANK

Roger Mark Rutindukanamurego ukuriye ishami ry’amajwi, amafoto n’amashusho (Multimedia) mu kigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today Ltd, avuga ko batunganya amashusho atandukanye higanjemo ay’imyidagaduro, gahunda zitandukanye z’igihugu, ICT, ubuzima, izigisha abantu kwita ku buzima bwabo n’izindi.

Yagize ati “Ibyo byose rero ni amavidewo atandukanye ariko nk’uko mubizi abantu bakunze gukoresha ikoranabuhanga rya YouTube ni urubyiruko akaba ari yo mpamvu siporo irebwa cyane ariko n’amavidewo ajyanye na gahunda z’igihugu ararebwa cyane. Kuba tugeze kuri izi miliyoni 50 zirenga biduteye ishyaka ryo gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo tubashe guhaza n’izindi miliyoni zitaraza.”

Naho uwitwa Mukashyaka Alice ukunda kureba amavidewo ya Kigali Today yagize ati “Video za Kigali Today ubundi ziba zifite ubwenge cyane ko ziba ari nk’inkuru kandi zifite udushya kuko nk’ ibintu mba ntarabonye njya kubona nkabona Kigali Today yabishyizeho ndetse na mbere y’ibindi bitangazamakuru.”

Umuyobozi Mukuru wa Kigali Today Ltd, Jean Charles Kanamugire, yashimiye abafatanyabikorwa, abakunda ibyo Kigali Today Ltd ikora ndetse n’abandi bakozi bose muri rusange, kubera uruhare rwabo rukomeye rutuma ikigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today kigera aho kigeze ubu.

Uramutse utarasura Umuyoboro wa Kigali Today kuri YouTube, ntabwo ari ibintu bigoye na buhoro, ni ugufungura YouTube ukandikamo Kigali Today mu magambo atandukanye. Niba kandi hari videwo igushimishije, ntukazuyaze gukanda ku kiganza gifite igikumwe kireba hejuru, no kuri ‘share’ cyangwa ‘partager’ kugira ngo usangize n’abandi ibyo byiza.

Uramutse kandi ufite ibyo ushaka kumenyekanisha bikagera kuri benshi, wagana ikigo cya Kigali Today Ltd kikabikumenyekanishiriza biciye ku bitangazamakuru byacyo birimo Urubuga rwa Interineti www.kigalitoday.com rwandika amakuru mu Kinyarwanda. Hari na www.ktpress.rw rwandika mu Cyongereza, hakaba na KT Radio igera hose mu gihugu no hanze yacyo (www.ktradio.rw).

Iki kigo cy’itangazamakuru kimenyekanisha n’ibyo abantu bakora biciye mu mafoto meza n’amashusho (Videos) afatanye ubuhanga n’ubunyamwuga.

Iyi ni imwe muri Videwo za Kigali Today zarebwe cyane:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka