YouthConnekt Convention y’uyu mwaka izibanda kuri "Ndi Umunyarwanda"

Mu Rwanda hagiye kuba inkera y’imihigo y’urubyiruko “YouthConnekt Convention” izahuza urubyiruko rusaga 3000 aho bazicara hamwe bagasasa inzobe bagendeye kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Uru rubyiruko ruzaba ruturutse mu turere twose tugize u Rwanda ruzahura kuva kuri uyu wa kane tariki 5-7/12/2013 i Kigali kuri Stade Ntoya.

Muri iyi gahunda bazanarebera hamwe ibijyanye n’imihigo bahize umwaka ushize bareba ibyagezweho, ibitaragerwaho, ibikenewe gukosorwa, ibikenewe kongerwamo ingufu n’ibindi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 4.12.2013, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yatangaje ko iki gikorwa Minisiteri y’Urubyiruko igitezeho byinshi cyane cyane kubijyanye no gufasha urubyiruko kwiteza imbere bahanga udushya dore ko aribo mbaraga z’igihugu.

Mu mwaka washize, iyi gahunda yashishikarizaga cyane urubyiruko kugira ngo nabo batange umusanzu wabo muri gahunda y’igihugu yo kwigira.

Minisitiri wa MYICT, Umunyamabanga Uhoraho muri MYICT n'Umunyamabahnga Nshingwabikorwa w'Inama Nkuru y'Igihugu y'Uburyiruko baganira n'abanyamakuru.
Minisitiri wa MYICT, Umunyamabanga Uhoraho muri MYICT n’Umunyamabahnga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Igihugu y’Uburyiruko baganira n’abanyamakuru.

Minisitiri Nsengimana yagize ati: “Ku nshuro ya mbere, iki gikorwa cyari kigamije kugira ngo kizane urubyiruko cyane cyane ruturutse mu mpande zose z’igihugu, ruturutse mu byiciro bitandukanye by’urubyiruko kugira ngo nabo batange umusanzu wabo w’ibitekerezo muri gahunda y’inama y’igihugu y’imishyikirano.

Umwaka ushize insanganyamatsiko yari ijyanye n’urugendo u Rwanda rufite mu rwego rwo kwigira. Yari inama ya 10 aho tuvuga tuti u Rwanda mu nzira yo kwigira tugeze he? icyo gihe rero byari ngombwa ko urubyiruko rwumva uruhare rufite muri urwo rugendo igihugu cyacu kirimo tugana mu kwigira bamara kubisobanukirwa noneho nabo bakagira commitment, uruhare rwabo rw’ibitekerezo n’ibikorwa biganisha mu kwigira.

Turareba rero dusanga contribution y’urubyiruko ari ibintu bijyanye na innovation, guhanga ibintu by’umwimerere bishyashya ariko noneho bifite akamaro mu rwego rw’ubukungu no kwiteza imbere urubyiruko ku giti cyabo no guteza imbere igihugu”.

Kuri iyi nshuro, hazakomeza ibikorwa bijyanye no kurebera hamwe icyabateza imbere binyuze mu guhiga no guhigura bishimira ibyo bagezeho mu mwaka ushize wa 2012 ariko ibi bikagendana by’umwihariko na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” nk’uko insanganyamatsiko ya YouthConnekt Convention” y’uyu mwaka ibivuga.

Minisitiri Nsengimana, yakomeje avuga ko bibabaje kuba waharanira gutera imbere nyamara ukirengagiza aho wavuye, ibi bikaba byatuma ugera kure ugasenyuka kuko uba warubakiye kumusenyi.

Ubwo yabazwaga aho ukwiteza imbere k’urubyiruko bihuriye na gahunda ya “Ndi umunyarwanda”, Minisitiri yagize ati: “iyo uvuze ngo ndi umunyarwanda bivuze ibintu byinshi cyane. Ndi umunyarwanda wihesha agaciro, ndi umunyarwanda wigize, ndi umunyarwanda usobanukiwe n’amateka yanjye, y’igihugu cyanjye, ndi umunyarwanda uzi aho ngana ufite icyerekezo…

Ubungubu twatangiye kugira ngo turebe ku mateka turebe ibikomere biva muri ayo mateka kugira ngo babiture. Ariko se nibamara kubitura ikigamijwe n’iki? Kubaka igihugu ni ukurinda ibyo twagezeho. Iyi niyo ndi umunyarwanda.”

N’ubwo hari benshi bumva gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” bakavuga ngo ni politiki, Minisitiri Nsengiyumva yongeyeho ko urubyiruko rutagomba gutinya politike ahubwo ko rugomba kugira uruhare mu byemezo byayo mu rwego rwo guteza imbere igihugu.

Abanyamakuru basobanuriwa ibijyanye na YouthConnekt Convention 2013.
Abanyamakuru basobanuriwa ibijyanye na YouthConnekt Convention 2013.

Muri iyi “YouthConnekt Convention” y’uyu mwaka wa 2013, urubyiruko ruzicara rusase inzobe, ruganira k’ukuri kw’amateka y’igihugu mu gufatanya kuzamura ubunyarwanda kurusha gukomeza kwirebera mu ndorerwamo z’amoko.

Iki gikorwa kizaba kiri kuba imbonankubone kuburyo n’urubyiruko ruzaba ruri kubikurikiranira hafi kuri radiyo ndetse no kuri televiziyo y’u Rwanda rushobora gutanga ibitekerezo bahamagara ku murongo utishyurwa bazahabwa nk’uko byakomeje bitangazwa na Alphonse Nkuranga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Igihugu y’Urubyiruko.

Mu rwego rwo kurushaho kwegera urubyiruko no korohereza abari kure ya Kigali, hashyizweho site ebyiri Huye na Ngoma ziyongera kuya Kigali, aha naho urubyiruko rukazaba ruri gukurikirana imbonankubone kimwe n’abari i Kigali, banungurana ibitekerezo.

Mu kumara impungenge abanyamakuru bari bafite bibaza niba urubyiruko ruvuye muri iyi nama rubasha gukurikiranwa no kwitabwaho kugira ngo rube rwabasha gushyira mu bikorwa ibyo ruba rwiyemeje, Umunyamabanga Uhoraho muri MYICT, Rosemary Mbabazi, yatangaje ko hariho uburyo bwo gufasha uru rubyiruko gushyira mu bikorwa ibyo baba bariyemeje no kubera urugero abandi.

Yakomeje avuga ko hagiye haba ibikorwa byo kuzenguruka mu turere byakurikiye Inkera y’Imihigo 2012. Muri ibi bikorwa, bagiye basiga urubyiruko rwishyize hamwe rugashinga “Urunana rw’Urungano” mu rwego rwo gukomeza gufatanya mu guteza imbere igihugu no gushyira mu bikorwa imihigo biyemeje.

Yanatangaje kandi ko urubyiruko hirya no hino rwatangiye gushyira mu bikorwa gahunda ya “Ndi umunyarwanda” aho hirya no hino ndetse no muri za Kaminuza urubyiruko rwatangiye kugenda rushinga “Ndi Umunyarwanda” Clubs mu rwego rwo guhashya ingoyi y’amoko mu banyarwanda.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Ibitekerezo   ( 2 )

igihugu cyacu gifite amahirwe yo gukomeza gutera imbere kuko cyamenye aho abanga riri. Nta handi ni mu rubyiruko kuko ari nka pepeniyeri isimbuzwa ishyamba mu gihe rishaje. mu gihe rero Urubyiruko rwicaye rukaganira ku cyateza imbere igihugu, byanze bikunze bigerwaho. ndashima leta yabibonye kare kandi ndizera ko bizagera kure hashoboka

kibibibi yanditse ku itariki ya: 4-12-2013  →  Musubize

akenshi usanga urubyiruko arirwo mbarutso y’ibintu byose cyane cyane iterambere ndetse n’ubukungu bw’igihugu, urubyiruko nirwo mbaraga z’igihugu kandi akenshi usanga ariyo mizero y’ejo hazaza h’igihugu, ibi rero akaba aribyo bituma urubyiruko rukwiye kwitabwaho kandi rukaba rwahabwa ingufu mu mpande zose zishoboka, ntawabura kuvuga ko akenshi urubyiruko ari rwandarwejo, ndi umunyarwanda rero ni gahunda ya buri muntu wese, ariko by’umwihariko urubyiruko.

john yanditse ku itariki ya: 4-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka