‘Youth Volunteers’ si inzira y’ubusamo ku bifuza akazi cyangwa kuyobora - Mayor Ramuli

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, asanga abagifite imyumvire ituma bafata umuryango w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake ‘Youth Volunteers’, nk’inzira y’ubusamo, abantu banyuramo kugira ngo babone amahirwe y’akazi bahemberwa cyangwa kuba abayobozi, ikwiye guhinduka, kuko aribwo n’indangagaciro zo gukorera Igihugu mu bwitange n’ubukorerabushake, zizarushaho kumvikana kandi zigahabwa agaciro.

Abayobozi bifatanyije n'Urubyiruko rw'abakorerabushake mu gukata umutsima hizihizwa imyaka 10 uyu muryango umaze
Abayobozi bifatanyije n’Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukata umutsima hizihizwa imyaka 10 uyu muryango umaze

Ubu butumwa yabugarutseho ku cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, mu Nteko Rusange y’Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwo mu Karere ka Musanze, yateranye hanizihizwa imyaka 10 uyu muryango umaze ubayeho.

Meya Ramuli yagize ati “Hari abantu benshi batekereza ko Youth Volunteers, ari inzira y’ubusamo ku bakeneye akazi, ibiraka cyangwa abifuza kuba abayobozi, bajyamo bakabiboneramo ayo mahirwe. Niba hari umuntu uri mu bu Youth Volunteers cyangwa undi wese uteganya kubujyamo afite iyo mitekerereze, bizagorana ko yuzuza inshingano z’ibyo asabwa gukora”.

Yanabwiye urubyiruko ko inshingano buri wese afite z’ibikorwa by’ubukorerabushake, zidakuraho gutekereza ikindi yakora kibyara inyungu, kugira ngo abashe kwiteza imbere.

Yagize ati “Byaba bibabaje kubona umuntu, mu nshingano z’ubukorerabushake iminsi yose igize icyumweru, atabasha gutekereza ikindi gikorwa kimuteza imbere yakora. Ni ngombwa ko mwubahiriza gahunda z’ibyo mushinzwe gukora, mu gihe cy’umunsi umwe cyangwa iminsi ibiri mu cyumweru, indi minsi mukayiharira imirimo ibyara inyungu, kugira ngo mubone uko mwiteza imbere”.

Muri iyi nteko rusange, urubyiruko rw’abakorerabushake rwagaragaje bimwe mu bikorwa rumaze kugiramo uruhare,mu iterambere ry’abaturage bo mu Karere ka Musanze, mu nkingi zirimo iy’ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere.

Urubyiruko rw'Abakorerabushake rurashimirwa ibyo rukora
Urubyiruko rw’Abakorerabushake rurashimirwa ibyo rukora

Muri byo ni nko gushishikariza abaturage kwibumbira mu matsinda yo kwizigamira, harimo n’amatsinda 45 uru rubyiruko ubwarwo rwishyiriyeho, kwitabira gahunda ya EjoHeza, ahabarurwa urubyiruko rusaga 800 rwitabiriye iyi gahunda, buri wese akaba yizigamira amafaranga ibihumbi bibiri buri kwezi.

Uru rubyiruko rwanateye ibiti by’imbuto bikabakaba ibihumbi bine, mu ngo z’abaturage ndetse n’umuganda rwagiye rukora mu bihe binyuranye, wo kubakira abatishoboye. Ni ibikorwa byiyongeraho ubukangurambaga bwo gukumira Covid-19, gukora uturima tw’igikoni harwanywa imirire mibi, kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa binyuranye.

Aba basore n’inkumi, ngo intego ni iyo gukomeza guhuza imbaraga mu rugamba rwo kubaka igihugu, binyuze mu mihigo biyemeje kugeraho y’uyu mwaka.

Kampire Esther Sandra ati “Dufite ishyaka n’ubushake bwo gukorera igihugu ari nako dusigasira ibyagezweho. Imihigo twahize muri Gicurasi 2022, y’ibyo duteganya kugiramo uruhare mu iterambere ry’Igihugu, ubu igeze ku gipimo cya 98%. Ikidushishikaje rero ni ugukora cyane duharanira ko n’ibikorwa tutarageraho, uyu mwaka w’imihigo uzarangira twabishyize mu ngiro”.

Mu Karere ka Musanze, habarurwa urubyiruko rw’abakorerabushake 8560. Richard Kubana, Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’Urubyiruko rw’Abakorerabushake muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, agaragaza ko icyifuzo ari uko umubare w’urubyiruko rw’abakorerabushake urushaho kwiyongera, kugira ngo n’ibyo bagiramo uruhare, birusheho kugaragaza impinduka z’ibibereye u Rwanda.

Urubyiruko rw'Abakorerabushake rwiyemeje gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byubaka Igihugu
Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwiyemeje gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byubaka Igihugu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka