Yolande Makolo yagizwe Umuvugizi wa Guverinoma muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga
Yanditswe na
Malachie Hakizimana
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Nyakanga 2021, yagize Yolande Makolo Umuvugizi wa Guverinoma muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane. Iyi Minisiteri iyoborwa na Dr Vincent Biruta wari n’Umuvugizi wa Guverinoma.

Yolande Makolo
Inama y’Abaminisitiri kandi yashyize Stephanie Nyombayire ku mwanya w’Umuvugizi muri Perezidansi ya Repubulika.
Yolande Makolo na Stephanie Nyombayire bari basanzwe bakora mu Biro by’Umukuru w’Igihugu mu byerekeranye n’itangazamakuru n’itumanaho.

Stephanie Nyombayire

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|