Yiyemeje kwigisha ku buntu mu gihe cy’umwaka ashimira FPR

Beata Nibagwire utuye mu Kagari ka Nyakagezi mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, avuga ko yiyemeje kwigisha ubudozi n’ububoshyi abaturanyi babyifuza ku buntu, mu gihe cy’umwaka, ashimira FPR-Inkotanyi.

Beata Nibagwire avuga ko umwuga w'ubudozi n'uw'ububoshyi yize byamuhesheje kuba umwarimu muri TVET-Mubumbano nyamara yarize amashuri atandatu abanza gusa
Beata Nibagwire avuga ko umwuga w’ubudozi n’uw’ububoshyi yize byamuhesheje kuba umwarimu muri TVET-Mubumbano nyamara yarize amashuri atandatu abanza gusa

Abo yigisha ni abakobwa babyariye iwabo ndetse n’abagore baturanye babyifuza, bananiwe kujya kwigira mu mujyi (aho batuye ni hirya y’inkengero z’umujyiwa Huye) kuko ngo hababera kure, abakobwa ntibabashe kujyaniranya kwiga no kwita ku bana babo, abagore na bo ntibabashe kubijyaniranya no kwita ku ngo zabo.

Kubera ko we ubusanzwe ari umwarimu muri TVET-Mubumbano, abo yemereye gufasha kumenya umwuga abigisha mu mpera z’icyumweru (week end) atagiye ku kazi. Ngo ntabigisha umwuga gusa, anabaganiriza ku myitwarire ikwiye kugira ngo abagore bagire ingo nzima, n’abakobwa babyaye bamenye kwihagararaho ntibazongere kubigwamo.

Mu kubigisha ubudozi yifashisha imashini eshatu harimo ebyiri zo kudoda yaguze amafaranga ibihumbi 120 imwe imwe, n’iyo kuboha imipira yaguze amafaranga ibihumbi 400.

Beata Nibagwire ubusanzwe ni umubyeyi w’abana bane. Avuga ko yize amashuri abanza gusa, hanyuma aza kwiyemeza kwiga umwuga w’ubudozi, yongeraho uw’ububoshyi bw’imipira n’uwo gukora amaherena, inigi n’ibikapu mu masaro ndetse no gukora amarangi n’amasabune. Ibi byose byamuhesheje akazi ko kwigisha muri TVET-Mubumbano.

Agira ati “Nk’ubu iyo aho nigisha bampamagaye Prof, numva mfite ishema. Kuba mpembwa ibihumbi 80 hari abahembwa 30 n’abahembwa 40, hari n’abakora ntibyemere, hari n’ababyifuza ntibabibone, iyo nkunga nabonye ku bw’imiyoborere myiza nahise nyikuramo umwaka wo kwigishiriza ubuntu abagore n’abakobwa babyariye iwabo.”

Akomeza agira ati “Ni n’uburyo bwo gushimira Imana na FPR kuba narafashe umwanzuro wo kwiga, nkamenya, nkabona akazi, abandi ari abashomeri, kandi barize amashuri arenze.”

Ibihembwe bibiri birashize yigishiriza ubuntu, icya gatatu ngo azagitangiza muri Mutarama, hanyuma nyuma yaho azajye yigisha ababanje kumwishyura.

Anifuza ko ubuyobozi bwakwegereza mu gace atuyemo ishuri ry’imyuga, kuko abona byafasha benshi, bitewe n’uko hari abifuza kujya kubyigira mu mujyi, no ku buntu, imbogamizi ikaba kuba ari kure.

Iby’iki gitekerezo yagize yabibwiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Huye ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 35, uyu muryango bibumbiyemo umaze, tariki 17 Ukuboza 2022.

Ukuriye FPR mu Murenge wa Huye, Osée Dusengimana, yabishimye agira ati “Birashimisha kubona abanyamuryango batekereza nka we. Tubaye benshi byarushaho kuba byiza kuko byadufasha kwiyubakira u Rwanda.”

Naho ku bijyanye n’icyifuzo cy’uko mu Murenge wa Huye bagira ishuri ry’imyuga, Dusengimana avuga ko koko rikenewe kandi ko bizeye kuzaribona kuko riteganyijwe, ikitaraboneka kikaba ari ubushobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uyu mubyeyi ni intwali ni mumpe number ye

GATETE CHARLES yanditse ku itariki ya: 23-04-2023  →  Musubize

cyangwa azanvugishe kuri 0789285015 kuko ndamukeneye twungurane ibitekerezo

GATETE CHARLES yanditse ku itariki ya: 23-04-2023  →  Musubize

uyu mubyeyi ni intwali ni mumpe number ye

GATETE CHARLES yanditse ku itariki ya: 23-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka