Yiyemeje kuva mu mashyamba ya Kongo kugira ngo aze gukorera u Rwanda

Niyonsaba Jonas uri mu kigero cy’imyaka 27 aratangaza ko yiyemeje kwitandukanya n’inyeshyamba za FDLR FOCA ku bushake bwe ngo yiteze imbere anateza imbere u Rwanda rwamubyaye.

Uyu musore wari umaze imyaka itatu muri FDLR, avuga ko yatashye ku bushake bwe kubera ko mu mashyamba ya Kongo yabagamo yari abayeho nabi cyane. Yageze mu Rwanda atahutse tariki 03/05/2012; ubu ari mu kigo cya Mutobo mu karere ka Musanze.

Nasubira mu buzima busanzwe, Niyonsaba arifuza gukora kugira ngo yiteze imbere. Agira ati “ndashaka kuba nagenda nkaba nakwiga nk’imyuga cyangwa nkiga gutwara, nkaba nafata “permit” nkaba najya mu muhanda ngatwara”.

Akomeza avuga ko kuba mu mashyamba ari amabura kindi akaba ariyo mpamvu hari n’abandi bifuza gutaha, ariko ngo ntibamenya amakuru nyayo yo mu Rwanda mbere yo gutahuka.

Yinjiye muri FDLR ku ngufu

Niyonsaba Jonas avuga ko avuka mu karere ka Kirehe mu ntara y’Uburasirazuba. Mbere y’uko ajya mu nyeshyamba za FDLR yabaga muri Uganda aho yabanaga na mukuru we bakora ubucuruzi.

Aho muri Uganda bakoraga ubucuruzi butandukanye, aho bajyaga kurangura imyaka n’ibindi bintu muri Kongo bakabizana muri Uganda kuko muri Kongo ibintu byaho usanga bihendutse kurusha muri Uganda.

Ubwo yari yaraye muri Kongo yagiye kurangura, haje kuba intambara mu ijoro, inyeshyamba za FDLR ziza gusahura abaturage batuye muri ako gace yari yaraye mo. Icyo gihe zahise zimushimuta aba abaye inyeshyamba ya FDLR gutyo; nk’uko Niyonsaba abisobanura.

Uyu musore wari ukiri umusirikare muto muri FDLR, avuga ko izo nyeshyamba zitunzwe no gushimuta imitungo y’abaturage ndetse no gukora ubucuruzi butemewe. Akomeza avuga ko abasirikare ba FDLR bagiye bayivamo bajya gushaka imibereho ahandi.

Mbere y’uko atahuka, abakuriye FDLR bari batanze itegeko ryo guhuriza hamwe abasirikare kuko wasangaga muri batayo imwe yabaga irimo nk’abasirikare 100 hasigayemo abasirikare 30 gusa abandi baragiye gushakisha hirya no hino mu mashyamba; nk’uko Niyonsaba abisobanura.

Niyonsaba avuga ko uko guhurizwa hamwe ari ukigira ngo FDLR yongere igire ingufu. FDLR ariko ngo ibikoresho byayishize ho. Hari igihe abasirikare ba Kongo babaha ibikoresho bakabaha amafaranga cyangwa bakabibahera ubuntu nk’uko abitangaza.

Niyonsaba Jonas ubu ari mu kigo cya Mutobo mbere y’uko asubizwa mu buzima busanzwe. Avuga ko yishimiye kugaruka mu Rwanda. Yongeraho ko kuva yatahuka afashwe neza, akaba ashishikariza n’abandi basigaye mu mashyamba ya Kongo gutahuka.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka