Yiyemeje guhindura imyumvire y’impunzi z’abanyarwanda

Rumwe mu rubyiruko rw’abanyarwanda ruba mu buhunzi rurifuza gusobanurira Abanyarwanda baba mu buhungiro ko mu Rwanda ari amahoro kandi rukabibutsa ko amaboko yabo ariyo yonyine azubaka u Rwanda.

Christian Dushime ni umwe mu bari bagize itsinda ry’impunzi zaturutse muri Cameroun, mu gikorwa cyiswe “Ngwino urebe.” Aganira n’abanyamakuru nyuma yo kuzengurutswa ibice bigize urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, yagize ati: “Abanyarwanda bashoboye kurenga ibyo banyuzemo, nkaba mbona ko u Rwanda ruri kujya imbere. Twebwe urubyiruko icyo twakora ni uko bitazongera kubaho ukundi.”

Dushime akomeza avuga ko azakangarurira abo azasanga kwiyumvisha ko u Rwanda ari urwabo kandi ko ari uruhare rwa buri Munyarwanda kumenya uruhare rwe kuko amaboko ye ariyo azaruteza imbere. Yagize ati “Tugomba kujya imbere byaba ngombwa buri wese akitandukanya n’ababikora.”

Dushime wahungiye muri Cameroun akiri muto, avuga ko urugendo yakoreye mu Rwanda ruzamufasha guhindura imwe mu myumvire idahuye n’ukuri ko mu Rwanda, bitewe n’amakuru ababa mu buhunzi hanze babwirwa.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 1 )

Aba bantu bavuye muri Cameroun bansanze aho nkorera kuri Border y’Akanyaru wabonaga basuzuguye ibyo abanyarwanda bamaze kugeraho kuburyo umwe muri abo bagore yanze kuva mu modoka undi mugore yanze kurenga umupaka ngo agere aho bita Zone neutre ku imipaka gusa ndashima uyu musore Dushime Elie Christian kuko ubona ko afite inyota yokumenya amakuru y’urwamubyaye

Narabibonye yanditse ku itariki ya: 23-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka