Yishimiye ko abana be basubiye mu ishuri bari barakuwemo n’ubukene

Ku wa Kabiri tariki 26 Ukwakira 2021, byari ibyishimo mu muryango wa Ntizihabose Charlotte wo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu, ubwo abana be bane basubiraga mu ishuri nyuma yo kurikurwamo no kubura amikoro.

Bishimiye gusubira ku ishuri
Bishimiye gusubira ku ishuri

Bibaye nyuma y’icyumweru kimwe, ubwo uwo muryango wakurwaga muri shitingi wari ucumbitsemo, aho wari warirukanywe kenshi mu mazu y’ubukode kubera kubura ubwishyu, ubu bakaba barimo kubakirwa n’urubyiruko rw’abakorerabushake ku bufatanye n’inzego za Leta, aho Akarere ka Nyabihu katanze inkunga y’isakaro.

Ubwo uwo mubyeyi yagarigaga na Kigali Today tariki 21 Ukwakira 2021, mu muganda wo gutangiza gahunda yo kumwubakira, mu byishimo byinshi yagaragaje ko yishimiye kuba agiye kubona inzu ye nyuma yo kwirukanwa mu bukode, akamara icyumweru abana n’abana be muri shitingi.

Ni nyuma y’uko yigeze gusohorwa mu nzu amara icyumweru arara ku ibaraza ry’umuturanyi, abana be baratoroka bamwe bajya mu Mujyi wa Kigali abandi bajya mu mujyi wa Musanze, biba ngombwa ko Leta ijya kubashaka irabagarura.

Bahawe ibikoresho byose n'imyambaro y'ishuri
Bahawe ibikoresho byose n’imyambaro y’ishuri

Ibyo byishimo by’uwo mubyeyi, byakurikiwe n’agahinda ubwo Kigali Today yamubazaga ku mibereho y’abana be, mu gusubiza agira ati “Ubu bose bavuye mu ishuri, ntiwaba urara muri shitingi ngo ubone icyo kubarihira, nta n’ibikoresho bagira, nta bushobozi nanjye mfite murabibona, none murumva bakwiga bate?”

Nsabimana Cyprien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu wari waje mu muganda wo gutangiza igikorwa cyo kubakira uwo muryango, akimara kumva agahinda k’uwo mukecuru uvuga ko abana be batiga kubera kubura ubushobozi, yahise asaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari, kumukorera urutonde rw’ibyo abo bana bakeneye ngo bajye ku ishuri, yemerera uwo mubyeyi ko agiye kubagurira byose bagasubira kwiga bidatinze.

Imvugo y’umuyobozi yamaze gushyirwa mu ngiro, aho abana bagaragaye mu myambaro y’ishuri mishya bahetse ibikapu ndetse bakaba barahawe n’amafaranga y’ishuri, aho ubu bamaze kugera ku ishuri kandi bishimye.

Yishimiye ko abana be basubiye ku ishuri akaba arimo no kubakirwa inzu
Yishimiye ko abana be basubiye ku ishuri akaba arimo no kubakirwa inzu

Ntizihabose (Nyina w’abo bana) arashimira uwo muyobozi, ku bufasha yageneye uwo muryango abana bakaba bamaze gusubira mu ishuri, avuga ko urwo rukundo uwo muyobozi yabagaragarije ruva ku miyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Yagize ati “Uyu muyobozi udufashije abana bakaba basubiye ku ishuri ntacyo namunganya, Imana izabimuhembere. Ngashimira n’imiyoborere myiza ya Perezida wacu Paul Kagame, ntaho nari mfite ho kuba none ndimo kubakirwa, abana bari barabuze uko bajya ku ishuri, none bagiyeyo kandi basa neza, ndishimye cyane”.

Urubyiruko rw'abakorerabushake rukomeje kubakira uwo muryango
Urubyiruko rw’abakorerabushake rukomeje kubakira uwo muryango
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu mwibutse kuringaniza

Cloclos yanditse ku itariki ya: 28-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka