Yishe umuryango w’abantu 7 nyuma na we ariyahura

Ni ibyago byabereye ahitwa Enoch City, muri Leta ya Utah. Uwo mugabo witwa Michael Haight, yishe umuryango we mbere y’uko na we yiyahura nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye birimo ‘New York Post’, ‘Le Journal du Québec’ n’ibindi.

Abana b’uwo mugabo bishwe batanu, bari bafite imyaka iri hagati y’itanu na cumi n’irindwi (5-17).

Polisi yo muri Enoch City yabonye imirambo y’abo bantu bose ubwo yari igeze aho uwo muryango wari utuye, nyuma yo guhamagarwa n’abo mu muryango wa ba nyakwigendera, bavugaga ko bumva bafite impungenge.

Polisi yatangaje ko yageze muri iyo nzu, isanga hakirimo imiteguro ijyanye na Noheli, ariko harimo n’imirambo bigaragara ko baria bantu bishwe n’amasasu. Mu guhumuriza abaturage batuye muri ako gace, no kubabwira ko uwakoze ubwo bwicanyi atarimo yidegembya, abayobozi bavuze ko iperereza ryagaragaje ko uwakoze ubwo bwicanyi ari umugabo wo muri urwo rugo na we wahise yiyahura.

Mu by’ibanze byahise bigaragara mu iperereza ryakozwe ni uko ubwo bwicanyi bwabaye nyuma y’ibyumweru bibiri, umugore w’uwo mugabo witwaga Tausha Haight, yasabye gatanya ku buryo buteganywa n’amategeko.

Gusa ngo uwo muryango wari usanzwe uzwi muri serivisi za Polisi, kuko hari ubwo yazaga gukora iperereza riwerekeyeho, ariko ngo nta kintu kibi cyari giherutse kuba cyari gutuma batekereza ko ubwo bwicanyi bwabaho, nk’uko byatangajwe na Jackson Ames, Umuyobozi wa Polisi muri ako gace.

Yagize ati “Hari amaperereza amwe n’amwe twagiye tujyamo areba uyu muryango mu myaka yashize”.

Iyo nkuru y’ihohotera ridasanzwe yageze no muri Perezidansi ya Amerika, aho Perezida Joe Biden wa n’umugore we Jill batangaje ko bifatanyije mu kababaro n’abaturage bo mu Mujyi wa Enoch City.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka