Yimwe indezo n’uwo babyaranye amuziza ko yabyaye nyamweru
Umutoni Josiane utuye mu karere ka Gakenke amaze imyaka ibiri yirwanaho ashaka ibitunga umwana yabyaye nyuma yo kwimwa indezo na Mbonigaba babyaranye amuziza ko yabyaye nyamweru. Nubwo urukiko rwemeje ko Mbonigaba agomba kwita ku mwana, kugeza na n’ubu ntacyo amuha.
Mbonigaba ukora akazi k’ubuforomo yemera ko yahuje urugwiro na Umutoni Josiane bageza aho baryamana ariko ahakana ko babyaranye ashingiye ko Umutoni yabyaye mbere y’igihe.
Nubwo Mbonigaba ahakana ko umwana ari uwe, hari inyandiko dufitiye kopi Mbonigaba yiyandikiye tariki 29/11/2009, yiyemera ko yateye inda Umutoni, akazamufasha kurera umwana azabyara kugeza akuze. Icyo gihe Umutoni yari afite inda y’amezi atandatu.
Iyo nyandiko iragira iti: « Njyewe Malachie, nemeye ko Umutoni Josiane inda atwite ari iyanjye, nkaba nemeye kuzafasha umwana azabyara ; tukazafashanya kumurera kugeza igihe azakurira».
Umutoni asobanura ko kuva icyo gihe yamwitayeho uko bishoboka kugeza igihe cyo kubyara. Umunsi yafatwaga n’inda, yahamagaye Mbonigaba amwoherereza imbangukiragutabara (ambulance) bahurira na yo mu nzira.
Akibyara, Umutoni yemeza ko uwo babyaranye ari we Mbonigaba yaje kumuhemba ndetse anamwishyura amafaranga y’ibitaro. Ariko, nyuma yo kubona ko umwana ari nyamweru yahise amubwira ko atabyara abazungu ngo azashake ise w’umwana.
Mbonigaba ahakana ko yanze gutanga indezo y’umwana kubera ko ari nyamweru ahubwo avuga ko umwana atari uwe kuko Umutoni yabyariye igihe kitageze bityo akaba yarabyaranye n’undi muntu utari we. Asaba ko hakorwa ibizamini bya ADN ngo bishobora kugaragaza koko niba umwana ari uwe.
Umutoni yitabaje ubutabera kugira ngo arenganurwe ashyikiriza ikirego urukiko rw’ibanze rwa Gakenke.
Urukiko rushingiye ku nyandiko Mbonigaba yiyandikiye yemera ko inda Umutoni atwite ari ye, tariki 21/05/2010, rwanzuye ko Mbonigaba atsinzwe akaba ategetswe kwandikisha umwana, gutanga ibitunga umwana bingana n’amafaranga ibihumbi 20 buri kwezi ndetse n’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza buri mwaka kugira ngo umwana abashe kuvurwa kandi byose bigatangwa kugeza igihe umwana akuze.
Ubwo urwo rubanza rwacibwaga muri 2010, Mbonigaba yari yategetswe gutanga amafaranga ibihumbi 400 by’imyaka ibiri yari ishize n’ayandi ibihumbi 40 by’imbozamarira.
Umutoni Josiane w’imyaka 23 y’amavuko avuka mu murenge wa Nemba, akarere ka Gakenke. Afite uwo mwana umwe yabyaranye na Mbonigaba Malachie.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Urupapuro uriya mugabo yanditse ntabwo twarugenderaho kubera yarwanditse yugarijwe.Ubwose ko hari inkuru tuzi yahise ku kinyamakuru ivuga umugore wasambanye n’abagabo 2 mu ijoro rimwe amaze guhitana umugabowe, kandi ngo ntabwo ashobora kumara amasaha 24 atabonye umugabo, ubwo aramutse abyaye wakwemeza umwana abyaye ari uwande?njye ndasanga aho kugirango urukiko rwemeze, muri iki gihe hashobora kupimwa adn, ko rufashe icyemezo cy’uko yafasha uriya mwana ruvuga ko ari uwe rushingiye ku rupapuro yanditse nta shingiro bifite kubera atamutwaraga mu mufukawe! Ariko nta gitangaje imanza nyinshi z’ino niko zicibwa.Akarengane gusa!uwo mugabo akwiye gusubirishamo ruriya rubanza agasaba ko hapimwa adn kore ko n’inda yavukiye amezi 7!
Sha Malachie uriya mwana ko ari uwawe wamwemeyo ko abana bose ari bamwe.
Uko ni ukwiyerurutsa kuko utarahingiye abana b’inyoni ntiyahingiye n’abe!
Wa mugabo wikwigiza kure uno mukobwa kuko siwe wahisemo kubyara nyamweru.none se ababyara ibimara ntubareba. Hari umugabo twari duturanye yabyahe umwana wavukanye ubumuga yagize imyaka 20 ataragira ibiro bigeze 10 yiciraho atazi kuvuga, byose abyikoreraho. Yaramukundaga barumuna be bakamukunda mbega ubona ba mwitayeho cyane. Kugeza igihe uwo mwana yatahiye. Nawe rero wakwemera umwana wawe akagusekera ukishima
Shaa wamvugiye ibintu rwose!! Nange mbona umugore ari mwiza ahubwo nibandebere nomero ze. Uwo mugabo babyaranye yakamenye ko hari Salif Keita nawe w’umunyamweru ariko ubu ni star international. Uwo mugabo amenye ko uwo mwana ashobora kuzavamo umuntu ukomeye ikicuza byararangiye.
Uyu mudamu ko mbona ari mwiza bantu banjye njye n’ubwo atabyara namukunda cyane nkamukuyakuya !!!!!!
Nta mwana uruta undi rwose ibyo bintu nibyo kwamagana twivuye inyuma