Yigishije abatuye i Nyamagabe kurya amafi n’isambaza kugira ngo bamubere abakiriya

Espérance Nyirasafari yabaye umucuruzi w’amafi n’isambaza uzwi i Nyamagabe, abikesha kuba yarahagurutse akigisha abahatuye akamaro ko kubirya n’uko babitegura.

Espérance Nyirasafari yigishije abatuye i Nyamagabe kurya amafi n'isambaza ngo bamubere abakiriya
Espérance Nyirasafari yigishije abatuye i Nyamagabe kurya amafi n’isambaza ngo bamubere abakiriya

Nyirasafari avuga ko akomoka i Rubavu, akaba yaratuye i Nyamagabe ashatse umugabo, kuko ari ho batuye. I Rubavu iwabo rero ngo yakundaga kurya amafi n’isambaza, ariko ageze i Nyamagabe arabibura.

Agira ati "Naratwise numva nshaka isambaza. Niba ari uko nari nsanzwe nzizi? Ariko nzishatse ndazibura, barambwira ngo i Nyamagabe ntabwo bazizi. Uwagiye kuzinshakira w’umubyeyi yagiye i Huye. Nibaza ukuntu umuntu ashaka ikintu akava mu Karere kamwe akajya mu kandi, ndavuga nti iyingiyi ni yo bizinesi nzakora!"

Umwana yabyaye amaze kugira imyaka ibiri, yiyemeje gutangira gucuruza, n’ubwo umugabo we atabyumvaga neza avuga ko umwana wabo akiri mutoya.

Yagiye mu itsinda bamuguriza amafaranga ibihumbi 200, ari na yo menshi yashoboraga kubona biturutse ku bwizigame yari amaze kugeraho, agura udukoresho yari akeneye, nuko ajya kurangura i Rusizi. Icyo gihe ngo yahereye ku biro bitanu by’insambaza.

Yatangiye acururiza mu muhanda. Ntibyari byemewe, ariko nta kundi yari kubigira kuko nta bushobozi bwo gukodesha aho gukorera yari afite. Mu gitondo yacuruzaga imbisi, ku gicamunai akazicisha mu mavuta akazicuruza zikawushije.

Yacuruzaga kandi afite n’umurimo ukomeye wo gusobanurira abantu ibicuruzwa bye ariko n’abirukana abacururiza mu muhanda batamworoheye.

Ati "Byari ikibazo. Kwirukankana imbabura ishyushye n’ibase ku mutwe, n’abakiriya bakuri inyuma bakubaza !"

Akomeza agira ati "Umuntu wa mbere waje kunyiyama njyewe ubwanjye yarambwiye ati madamu ibyo bintu bikurura amasazi mu muhanda. Naramubwiye nti hari undi wari wabibonana muri aka Karere? Ati ntawe! Ati ariko njyewe ndi mu kazi!"

Yungamo ati "Ndamubwira nti dore abantu ba hano nta nsambaza bazi, mumbabarire mbanze mbibigishe, nibamara kubimenya nzigendera! Araseka, azunguza umutwe, arambwira ati singusange aho!"

Uwo muntu ngo yaragiye, agarutse asanga abantu bamukozeho uruziga ari benshi cyane arimo arasobanura, bamwe bakavuga ngo ni udusimba ntibaturya. Uwo muntu ariko, kimwe na bagenzi be, ngo nta wongeye kumukoma.

Ku bijyanye n’ibisobanuro yahaga abamugana, ngo yavugaga ko insambaza zifitiye umubiri akamaro nk’ibikomoka ku matungo.

Ati "Umuntu yarazaga akambaza ngo ibi ni ibiki? Nti ni insambaza! Nkasobanura uko zitekwa n’uko ziribwa, nkanababwira ko ari kimwe mu biribwa bishobora kudufasha kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana, kandi bidahenze, ko binyuranye no kurya inyama rimwe ku bunani!"

Icyo gihe yatangaga n’utw’100 ndetse n’utwa 200, bamwe mu bo aduhaye bakicara bakaturira ahongaho (utwo yacishije mu mavuta) nuko bagataha, bakazagaruka noneho bitwaje amafaranga ahagije yo guhaha.

Mu barebaga iby’imicururize ye, harimo n’ukora mu muryango Orora Wihaze waje kumwegera, bamugira inama yo gukora umushinga maze bamutera inkunga y’ibikoresho harimo firigo enye nini, imashini ikata amafi n’ibindi bikoresho nk’ibyo gutwaramo amafi ntiyangirike (cooler box). Yahise anashinga Kampani yise Hope and Fine.

Ibi byamuteye kwegera abagore bari mu ngo badafite ibyo gukora, abashishikariza kuza bagakorana, bahereye ku dufaranga dukeya. Uwabaga afite amafaranga yo kurangura ikilo kimwe yamukopaga icya kabiri, akazamwishyura agarutse kurangura.

Kuri ubu akorana n’abagore 48 baza bakamurangurira hanyuma bakajya gucururiza hirya no hino muri Nyamagabe. Baba bambaye amataburiya yanditseho Hope and Fine. Kubera ko yamenyekanye bigatuma na bo babasha gucuruza.

Fortunée Uwamahoro, ni umwe mu bagore bakorana na Kampani ya Nyirasafari. Avuga ko yatangiye arangura ibiro bitanu, ubu akaba ageze ku rugero rwo kurangura 20. Abakiriya bakeneye amafi n’insambaza baramuhamagara akabashyira, ubundi akarema amasoko.

Agira ati "Ku kwezi sinabura ibihumbi 20 nizigamira kandi nanahashye, ntanakoze no mu gishoro."

Kimwe na Hope and Fine, abakorana na yo bakora ku buryo n’ufite amafaranga makeya abasha guhaha, kuko nk’amafi batanga n’aya 500.

Donatha Ayinkamiye ushinzwe ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko n’ubwo hari icyo Kampani Hope and Fine yamaze mu gutuma abaturage biga kurya insambaza n’amafi, muri rusange muri Nyamagabe bataramenyera umuco wo kurya ibikomoka mu matungo, nyamara bifite umumaro mu kurya indyo yuzuye.

Donatha Ayinkamiye ushinzwe ishami ry'Ubuzima mu Karere ka Nyamagabe
Donatha Ayinkamiye ushinzwe ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Nyamagabe

Agira ati "Ubushakashatsi twakoze ku babyeyi bafite abana bafite imirire myiza n’abafite abari mu mirire itari myiza bari munsi y’imyaka itanu,
mu cyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi giheruka, bwatugaragarije ko inyama, amafi, indagara n’amagi bitaribwa bihagije. Ntibarabigira umuco."

Akomeza agira ati "Kuba bihari byo birahari, n’amakuru barayafite y’uko ibikomoka ku matungo bifite intungamubiri zirinda imirire mibi, igisigaye ni ukubishyira mu bikorwa mu buryo buhoraho."

Aha atanga urugero ko ushobora gusanga nk’umuryango woroye inkoko ku buryo babona nk’amagi 20 ku munsi, bakayagurisha yose, bo bakayarya nka rimwe mu cyumweru nyamara abana baba bakeneye byibura igi buri munsi, kugira ngo babashe gukura neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka