Yifashishije ubuhanzi abasha gukura abana 70 ku muhanda

Olivier Hodari, umunyabugeni w’Umunyarwanda ukorera mu mujyi wa Musanze, yafashe umwanzuro wo gutanga umusanzu mu kuvana abana ku muhanda akoresheje ubuhanzi, mu rwego rwo kububakira ahazaza no kwerekana ko na bo bafite impano zishobora kubyazwa umusaruro, bikagirira akamaro imiryango yabo n’Igihugu muri rusange, ubu abageara kuri 70 bakaba batakibarizwa mu muhanda.

Hodali afasha abana mu mibereho yabo bigatuma bava mu buzima bwo ku mihanda
Hodali afasha abana mu mibereho yabo bigatuma bava mu buzima bwo ku mihanda

Uyu munyabugeni ubwo yari mu kiganiro Dunda Show cya KT Radio, yavuze ko uyu mutima yawukomoye ku mico yabonanaga ababyeyi be akiri muto, aho bifuzaga ko mu bushobozi buke babaga bafite, bagerageza gusangira n’abatabufite, bituma yiyemeza gutanga umusanzu mu bushobozi bwe buke, akoresheje ubuhanzi agakura abana mu muhanda.

Ibikorwa byo gutangira gukura abana mu muhanda, Hodari avuga ko yabitangiye mu 2020, binyuze mu cyo yise ‘Art for Change Rwanda’, ubwo yari amaze gutangira ubuhanzi bwe ku mugaragaro.

Ati "Inzozi zanjye zari zaratangiye kera nkiri muto, ariko natangiye gufasha no kuvana abana mu muhanada ubwo natangiraga ubuhanzi ku mugaragaro. Ntabwo nabonaga gusa ubukene bwabo, ahubwo nabonaga n’impano zabo n’icyizere cy’ejo hazaza. Buri munsi uko nabarebaga, nibazaga uko nabafasha. Nifuje gufasha abana bo mu muhanda n’abo mu miryango itishoboye nkoresheje icyo mfite, aribwo bugeni."

Hodari avuga ko kuva icyo gihe yatangiye kujya abatumira bagasangira amafunguro, bakaganira ndetse atangira no kubafata nk’abavandimwe agamije kuzabavanamo icyo yababonagamo mu hazaza habo.

Akomeza agira ati "Iyo twaganiraga, nababwiraga ko bafite byinshi bashobora gukora haba mu muryango ndetse n’Igihugu kibakeneye nk’urubyiruko rw’ejo hazaza. Nibwo natekereje gufata iyi gahunda nyita Art for Change Rwanda. Nasanze kureba gusa bidahagije, ahubwo dukeneye kugira icyo dukora. N’ubwo twari dufite ubushobozi buke twari dufite urukundo n’ubuhanzi."

Abana babona uko bagaragaza ibyo bashoboye ndetse banasubiye mu ishuri
Abana babona uko bagaragaza ibyo bashoboye ndetse banasubiye mu ishuri

Olivier Hodari warangije kwiga mu 2015, avuga ko iki gitekerezo cyaturutse ku kuntu ubuzima abana bo ku muhanda babayemo bukomeye, kandi bakiri bato badafite kirengera muri sosiyete, birirwa basabiriza ibiryo, baryama muri za ruhurura nyamara na bo bakeneye urukundo nk’urw’abandi bana.

Ati "Nabonye ukuntu iyo uberetse urukundo bacya mu maso bagaseka bakishima. Umunsi umwe twabahaye impapuro n’amakaramu, ibyo bashushanyije byaradutangaje. Ntibyari ubuhanga gusa ahubwo harimo amarangamutima, ububabare n’icyizere. Icyo gihe twasobanukiwe ko ubuhanzi bushobora kuvuga aho amagambo atabasha kuvuga."

Hodari avuga ko yasanze ubuhanzi bushobora gukiza, no gusubiza icyubahiro umuntu, bituma na we akura isomo ku babyeyi be bamugiriye akamaro mu buzima bwe bakanafasha cyane n’abatishoboye.

Ati "Ibi byanteye gukurana uwo mutima no kumva ko muri bike mfite nifuza kuba nk’ababyeyi banjye. Ni yo mpamvu uyu muryango wavutse binyuze mu bugeni tuwita Art for Change Rwanda, abana batangira kwiga, guhanga no kongera kugira inzozi tubaha ejo hazaza heza."

Bahamenyera ubugeni butandukanye
Bahamenyera ubugeni butandukanye

Kuva atangiye iki gikorwa mu 2020, yatangiranye n’abana batagera no kuri batanu kuko abandi babitinyaga, abandi ntibabone icyo bizabamarira bagahitamo kwigumira ku muhanda basabiriza ngo babone ibyo kurya.

Hodari avuga ko nubwo intangiriro yamugoye ariko uyu munsi yishimira ko umubare wagiye wiyongera.

Ati "Ubu dufasha abana barenga 70. Bose bavuye ku muhanda ndetse bongeye gusubira mu ishuri. Ibikorwa by’ubuhanzi bwabo, iyo bari mu gihe cy’amashuri baza mu mpera z’icyumweru, mu gihe cy’ikiruhuko bakaza gatatu mu cyumweru bakiga gushushanya, umuziki, kudoda n’ibindi."

Aba bana nubwo bafashwa kwiga ibijyanye n’ubuhanzi biyumvamo, bakabafasha no gusubira mu ishuri, bahabwa n’ubujyanama (Therapy), bakigishwa isuku no kubafasha kubona amafunguro nk’ikibazo gikomeye cyatumaga benshi bisanga ku muhanda.

Hodari abajijwe impamvu yahisemo gufasha abana bo ku muhanda by’umwihariko, yavuze ko usanga ari bo benshi isi yibagirwa, bagafatwa nk’aho ntacyo bamaze cyangwa bashoboye.

Ati "Ariko twe tubona abana bafite umutima mwiza, bahindurirwa ubuzima bubi babamo ku muhanda kuko ntibavukiye kuba ku muhanda, nta n’ubwo babihisemo. Twabahisemo kuko bakeneye umuntu ubabwira ko bafite agaciro, ko ari ingenzi mu muryango, bashoboye kandi badakwiye kuba ku muhanda."

Hodali ni umunyabugeni, ni byo bimufasha kwita kuri abo bana
Hodali ni umunyabugeni, ni byo bimufasha kwita kuri abo bana

Avuga ko iyo uganiriye n’aba bana usanga inkuru zabo zibabaje, kuko abenshi baza ku muhanda kubera amakimbirane yo mu miryango, abandi ugasanga ababyeyi batabasha kubabonera ibyo bakeneye kubera ubukene.

Mu bihangano aba bana bakora, bigishwa n’uburyo bwo kugaragaza amarangamutima yabo mu kubereka ko ubuzima barimo uyu munsi butandukanye n’ubwo bavuyemo, bityo bakabona ko batakiri bonyine kandi ko hari icyo umuryango n’igihugu bibakeneyeho.

Hodari avuga ko n’ubwo ibikorwa bya Art for Change Rwanda, ari ukwita kuri aba bana akabamenyera ibyo bakeneye mu bushobozi bwe buke akomora mu bihangano aba yakoze, atibagirwa n’imiryango yabo, kuko abafasha mu kubaganiriza no guhindura imyumvire y’uburyo bakwiye kurera abana babo, ndetse kandi abafasha no kubona ubwisungane mu kwivuza.

Mu gihe kiri imbere, Hodari avuga ko aramutse abonye abamufasha mu bikorwa byo kwita kuri aba bana, afite inzozi zo gushyiraho ikigo gihoraho aho abana baba batekanye, biga ku buryo buhoraho, bakaguka mu buryo bw’umubiri no mu bitekerezo, ku buryo ibihangano byabo bigomba kubagaragaza ku rwego mpuzamahanga.

Ati "Icyo dushaka ni uko bamwe muri aba bana baba abahanzi b’ejo hazaza, abarimu, abayobozi n’abatoza b’abandi bana bavuye ku muhanda n’abafite imibereho mibi. Twizera ko iyo ufashije umwana umwe gukira, na we ashobora gufasha abandi. Ubuhanzi ni umuti, ni ijwi ry’icyizere, urukundo n’amahoro."

Abana bagaragaza impano zabo zo kuririmba no gucuranga
Abana bagaragaza impano zabo zo kuririmba no gucuranga
Hodali mu kiganiro kuri KT Radio
Hodali mu kiganiro kuri KT Radio
Abana bahabwa ibikoresho by'isuku n'iby'ishuri
Abana bahabwa ibikoresho by’isuku n’iby’ishuri

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka