Yibera mu bitaro bya Kabgayi kuko yabuze uwamwakira mu muryango

Feromene Nyirahabimana w’imyaka 18 ni umwana wavukanye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, abura ababyeyi agifite imyaka mike. Ubu amaze imyaka irindwi yose aba mu bitaro bya Kabgayi kuko yabuze umuryango wamwakira ngo babane.

Nyirahabimana ni umwana w’umukobwa ubona ufite indoro yabuze ibyishimo. Afite imvugo yitonze, avuga ko magingo aya atangiye kwiga kuvuga cyane kuko atangiye kwakira ubuzima yaciyemo.

Nyirahabimana akiri muto yisanze abana na mukuru we ariko agakunda kurwaragurika bya hato na hato. Yakundaga kurwara ibisebe n’ibibyimba umubiri wose cyane cyane mu mutwe, yahoraga ananutse adashyira uturaso ku mubiri.

Kenshi bamujyanaga kwa muganga bakabura indwara ariko umunsi umwe mukuru we bamusabye kumupimisha virusi ya SIDA basanga yaranduye, ubwo ngo nibwo bahise bamenya ko ababyeyi be bishwe na SIDA.

Uyu mwana avuga ko yageze aho akaremba cyane kuburyo byasabye ko ajyanwa mu bitaro akarwazwa na mukuru we bari barasigaranye. Uyu mukuru we yaje kurambirwa amuta mu bitaro kuko yumvaga atazakira, kugeza magingo aya uyu mukuru we ngo ntibarongera kubonana.

Nyirahabimana yakomeje kurwarira mu bitaro bya Kabgayi ariko yirwaje. Hari umukecuru waje kuza kuri ibi bitaro amwemerera kumutwara iwabo akazajya amufasha buri kimwe cyose ariko uwo mukecuru yaje kugira inshingano nyinshi z’abana be bigaga mu mashuri yisumbuye kuburyo kwita kuri Nyirahabimana wari urwaye byamugoraga maze Nyirahabimana asubizwa mu bitaro bya Kabgayi.

Kugeza magingo aya ahamaze imyaka irindwi yibana kuri ibi bitaro kuko yabuze umuryango wakwemera kumwakira. Uyu mwana ugeze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza avuga ko atadindijwe n’uko ari umuswa ahubwo ngo ni uko yahoraga arwaye. Yiga ataha mu bitaro bya Kabgayi.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo   ( 6 )

ABANTU BARI MURI URU RWANDA BONYINE BATUNZE IBYA MIRENGE ARIKO NTIBABE BAKWITA KU MWANA NK’URIYA KANDI BAKIRIRWA BAVUGA NGO BAZAJYA MW’IJURU MURABESHYA NTIMUZARENGA UMUTARU .MWIHANE MUKORE NEZA SI NON NTAHO MUZAJYA.

FAUSTIN yanditse ku itariki ya: 24-04-2012  →  Musubize

Mana yanjye we uyu mwana arababaje kabisa! kuba mu bitaro iyo myaka yose! Imana ishobora byose irakuzi kandi igufitiye imigambi myiza! nshimye ko utigeze ucika intege kuburyo wanagiye ku ishuri! Gos bless u

OMG! yanditse ku itariki ya: 23-04-2012  →  Musubize

umuntu azira uko yavutse koko nta ruhare yabigizemo! ese nta miryango nterankunga ifasha abana nkaba? icyo mbona nuko hakagombye gushyirwaho agasanduku ko gufashirizwaho ubonye ijana agashyiramo,ubonye 500 nawe akamufasha bityo byamugabanyiriza ubwigunjye no kwiheba bityo bikamutera imbaraga zo kwiyumvamo ubuzima bukomeza.Feromene humura Yezu arakuzi

umutesi yanditse ku itariki ya: 23-04-2012  →  Musubize

Igitekerezo cyanjye numva mu rwego rwo gufashanya nka bantu bambaye umubiri yafungurizwa compte muri bank ubishoboye wese akajya amufasha uko ashoboye nubwo atazakira ariko hari byinshi akeneye gufashwa kugirango asunike iminsi.murakoze

SONIA yanditse ku itariki ya: 23-04-2012  →  Musubize

uzabaze umunyamakuru wakoze inkuru or uzajye kubitaro bya kabgayi kuri serivisi zita kubabana na VIH bamukubonera so kigalitoday izi email yawe izagufashe iguhe email y’umunyamakuru

kigalitoday amakuru yanyu nimeza

gisore yanditse ku itariki ya: 23-04-2012  →  Musubize

Feromene niyihangane. Birababaje kuzira uko wavutse. Nonese yaba abasha kubona imiti imugabanyiriza ubukana bwa VIH? Njye nsimba mu rwanda ariko nzahaza vuba, ndashaka kuzamusura, nkareba uko namufasha muburyo buke mfite. Ese hari contacts mwahuha umuntu yakwifashisha amufasha cyangwa ngo bavugane? Murakoze.

Kayitare yanditse ku itariki ya: 23-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka