Yemerewe miliyoni 8 zo kwivuza none aguye mu maboko y’abaganga

Nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwari bwemereye Cyprien Tegamaso kumuvuza, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020 yapfiriye ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), ataragera kuri Faisal ngo avurwe.

Tegamaso yapfuye ataragera ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal
Tegamaso yapfuye ataragera ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal

Uyu mugabo w’imyaka 51, yari amaze imyaka ibiri arwaye mu ruti rw’umugongo. Yari yarivuje guhera ku ivuriro rimwegereye kugera ku bitaro byitiriwe umwami Faisal.

Kuri ibi bitaro bari bamubwiye ko kugira ngo akire bizasaba kumubaga utugufa tubiri two mu ruti rw’umugongo twari twaramunzwe, kandi ko kubimukorera byasabaga miliyoni umunani n’ibihumbi 200.

Kubura amafaranga byatumye ajya kurwarira iwe, yibera mu buriri igihe kirekire, maze ku itariki ya 2 z’uku kwezi kwa Nyakanga ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bumwemerera kumuvuza.

Gusubira kuri Faisal byasabaga ko yongera guca ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) na ho ahoherejwe n’Ibitaro bya Kigeme yari asanzwe yivurizaho.

Yitabye Imana uwari umurwaje amaze gusinyisha impapuro kugira ngo imbangukiragutabara imujyane i Kigali.

Umuhungu we ati “Kubera ko yari asigaye yongererwa umwuka, umwana yamwegereye amubwira ko bagiye kugenda, amubwira amagambo abiri gusa, ahita aca”.

Imana imwakire mu iruhuko ridashira.

Inkuru bijyanye: https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/akarere-ka-nyamagabe-kiyemeje-kuvuza-tegamaso-wari-warabuze-miliyoni-8-zo-kwivuza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Birababaje kweli.Uyu mugabo apfanye agahinda kenshi,gusa Imana yakire roho ye.Njye mbona ubuvuzi butera imbere mu myubakire ariko quality ikagenda iducika.No ibyo kwigwaho.

Nizeye yanditse ku itariki ya: 16-07-2020  →  Musubize

Mbega titre!Wagira ngo azize kutitabwaho n’abaganga nyamara mu nkuru hagati biragaragara ko yazize kurwara akabura amafaranga menshi yari yaciwe nyuma ya mafaranga akaboneka bitinze ntacyo bakiramira. Rwose iyi nkuru iracira urubanza abaganga.Muganga umubwiye ngo jya uvura bose utitaye ku muntu uzishyura yagarura ubuzima bw
abantu benshi.Ariko kubera amanyagwa y’amagaranga.....

Minani yanditse ku itariki ya: 16-07-2020  →  Musubize

Imana imwakire ariko byo service mbi zo mu bitaro bya leta zitinza abarwayi zikwiye kuvugururwa,benshi bapfa kubera gutinda kuvurwa,

King yanditse ku itariki ya: 16-07-2020  →  Musubize

Yoo. Imana imwakire aheza. Ikomeze abasigaye. Amen

Ddd yanditse ku itariki ya: 16-07-2020  →  Musubize

Uyu ntawabura kuvuga ko azize imikorere idahwitse mu zego zimwe na zimwe zo mu buvuzi uhereye iyo hasi. Ko bari bazi aho agomba kuvurirwa kandi ko amerewe nabi, kuki habayeho izo lourdeurs administratives? Ya bureaucratie mbi umukuru w’igihugu ahora avuga. Ariko se bazumva ryari? Ariko abantu bajya bamenya ko tutazabazwa gusa ibibi twakoze ariko tuzanabazwa ibyiza tutakoze twaragombaga kubikora tunabifitiye ubushobozi!

Mparambo yanditse ku itariki ya: 15-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka