Yego ya Perezida Kagame yatumye umunyemari akomeza ishoramari

Umunyemari ukomoka muri Arabia Saudite, Saadi Ibuni aratangaza ko “Yego” ya Perezida Paul Kagame yongereye igihe cye mu ishoramari mu Rwanda.

Uyu mugabo w’imyaka 52 y’amavuko ushora imari ye mu kuvugurura agace ka Mugandamure gaherereye mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza mu muhango wabaye tariki 12 Mutarama 2016 wo gutaha zimwe mu nzu yubakiye abatishoboye izindi akazivugurura yatangaje ko “Yego” ya Perezida Kagame yamwongereye igihe cye cyo gukorera mu Rwanda.

Umunyemari Saadi Ibuni Zaidi atangaza ko Yego ya Perezida Kagame yatumye yongera igihe cye cyo gukorera mu Rwanda
Umunyemari Saadi Ibuni Zaidi atangaza ko Yego ya Perezida Kagame yatumye yongera igihe cye cyo gukorera mu Rwanda

Yabivuze asabwe kugira icyo atangariza imbaga yari mu ibyo birori maze agira ati” Nshimishijwe n’uruhare abaturage bagize mu kuvugurura itegeko Nshinga ry’u Rwanda”.

Yongeyeho ko aterwa ibyishimo no kuba ashora imari ye mu gihugu cy’u Rwanda kandi kiyobowe na Perezida Paul Kagame.

Agira ati “Iyo Perezida Kagame atemerera Abanyarwanda ko mu mwaka wa 2017 aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ibikorwa byanjye nari nabigeneye imyaka ibiri mu Rwanda yashira ngahita mbihagarika uhereye igihe nabitangiriye”.

Abayisilamu bari benshi muri uyu muhango
Abayisilamu bari benshi muri uyu muhango

Uyu munyemari yatangaje ko nyuma ya Yego y’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame ibikorwa bye by’ishoramari bigikomereje mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko ikintu cyiza cya mbere ndetse kimurutira n’umutungo uwo ariwo wose ari umutekano.

Ati” Umutekano uruta za Miliyari kuko iyo ndi mu Rwanda nibwo numva ntekanye kuruta iyo ndi mu gihugu cyanjye cy’Arabia Saudite”.

Mu gihe gito amaze mu Rwanda ari nako uyu munyemari anyuzamo akagenda hirya no hino mu Rwanda nk’uko yabivuze mu ruririmi rw’Icyarabu bigasobanurwa mu Kinyarwanda na Sheikh Kabiriti Assumani yatangaje ko umutekano yagiye abona mu bice bitandukanye b’Igihugu ari cyo cyamushimishije.

inzego zitandukanye zari zitabiriye uwo muhango
inzego zitandukanye zari zitabiriye uwo muhango

U Rwanda nk’igihugu yagezemo akumva arakishimiye mu gace ka Mugandamure mu karere ka Nyanza yatangiye kubaka Umusigiti uzaba ari ikitegererezo mu Rwanda, kubakira abatishoboye amazu ayandi akayavugurura ayaha ibisenge bigezweho ndetse no kwegereza abaturage amazi meza n’ibindi bikorwa by’amajyambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka