"YEGO" ya Perezida Kagame ngo yamuteye kwiruhutsa

Umukecuru Munganyinka Dorothee atangaza ko yagize ibyishimo yumvise ko Kagame yemeye kuzakomeza kuyobora Abanyarwanda nyuma ya 2017.

Uyu mukecuru yari yasabye ko mu ijambo risoza umwaka Perezida Kagame azavuga "Yego" none yarasubijwe.
Uyu mukecuru yari yasabye ko mu ijambo risoza umwaka Perezida Kagame azavuga "Yego" none yarasubijwe.

Uyu mukecuru wo mu Mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Karengera mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi yari yatumye abadepite baje gusobanura ibyavuguruwe mu Itegeko Nshinga ryatowe muri Referandumu tariki 18 Ukuboza 2015 kubwira Perezida Kagame kuzatanga igisubizo ku busabe bw’abaturage bifuza ko akomeza kuyobora, muri disikuru isoza umwaka.

Ati «Umunsi baba bavuga ngo ni ukurasa umwaka, akunda kuvuga ijambo. Azavuge ngo arabyemeye ; natabikora miliyoni enye tuzikora tujye kumusura. Ubwo se azabona intebe!»

Avuga ko yaraye atagereje mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2015, yakumva Perezida Kagame yemeye kuzakomeza kuyobora u Rwanda, akiruhutsa. Ati «Narishimye, ndabyina, nkoma amashyi ».

Mu ijambo ryifuriza Abanyarwanda umwaka w’ibyiza n’Iterambere wa 2016, Perezida Kagame yaboneyeho kubabwira ko ubusabe bwabo yabwumvise kandi yiteguye kuzakomeza kubayobora nyuma ya 2017.

Yaragize, ati "mwansabye kuzakomeza kuyobora igihugu nyuma ya 2017. Nkurikije uburemere bwabyo n’imyumvikanire mwabihaye nta kuntu ntabyemera".

Umukecuru Munganyinka uhamya ko akurikira disikuru zose za Perezida azumviye kuri radiyo. Ashima intambwe Perezida Kagame amaze kugeza ku Rwanda; by’umwihariko we akaba yaramuhaye inka amaze gukuramo umusaruro wamukuye mu cyiciro cy’abatishoboye.

Aragira ati «Kera nari umukene utira umwenda, ariko aho mperewe ‘gira inka’, amata ndayagurisha nkagura igitenge ndetse no ku munsi mukuru nkabasha kugura uturyo twiza. Bankuye ku nkunga y’ingoboka kandi na Mituweri ndayirihira»

Uyu mukecuru wifuza kubona Perezida Kagame imbonankubone, yifuza ko muri manda y’indi myaka irindwi yemeye kongera kuyobora Abanyarwanda, yazarangiza umushinga wa gare ya moshi n’uw’ikibuga cy’indege yatangije.

Yongeraho ko hari Abanyarwanda bakeneye guhindura imyumvire ku bijyanye no kubyara abo bashoboye kurera ndetse n’urubyiruko rugakangurirwa kwiga imyuga no kwihangira imirimo, ku buryo abazasigara bateze amaboko Leta, azaba ari abasaza n’abakecuru badafite imbaraga zo gukora bonyine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

igisubizo cya Paul Kagame ku bijyanye na manda yindi cyabaye cyiza rwose tuzakomeza kucyishimira ariko noneho bizaba akarusho tumaze kumutora

Ndegeya yanditse ku itariki ya: 7-01-2016  →  Musubize

Si uyu mukecuru wenyine wiruhukije ni twese abanyarwanda. None se wowe iriya 98 % irenga ntacyo yakubwiye?

Niyiheta Augustin yanditse ku itariki ya: 7-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka