Yaterwaga ipfunwe no kugira ababyeyi bombi bakoze Jenoside ariko yaje kurikira
Irene Mizero, umusore w’imyaka 28 y’amavuko, aragaragaza uburyo yaterwaga ipfunwe n’uko ababyeyi be bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bari bamwe mu bavuga rikijyana mu karere ka Ngororero.
Se w’uyu musore yari assistant Burugumestre (Burugumesitiri wungirije) wa komine ya Satinsyi; ubu ni mu karere ka Ngororero naho nyina akaba yari umwarimukazi. Mu mwaka wa 2000, se wa Mizero yaje gukatirwa igifungo cya burundu n’urukiko Gacaca naho nyina akatirwa imyaka 30 y’igifungo.
Mizero uzenguruka igihugu afatanije n’abandi bafite ubuhamya butandukanye muri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, avuga ko yashegeshwe cyane n’uburyo ababyeyi be bombi bafunzwe ndetse n’uburyo babayeho nyuma yo gufunga ababyeyi be.
Uyu musore avuga ko atatangiye kubabara no gushegeshwa n’ingaruka za Jenoside abonye ababyeyi be bafunzwe ahubwo ngo byatangiye ubwo Jenoside yatangiraga iwabo akabura zimwe mu nshuti ze.

Mu buhamya bwe avuga ko yababajwe cyane n’uburyo yumvaga bica Abatutsi bari bahungiye mu “ngoro ya Muvoma” yo muri Ngororero ndetse anibonera n’amaso ye Abatutsi yari azi bishwe.
Jenoside igitangira, Mizero ngo yaje kubona umwana w’umututsi wari inshuti ye biganaga, yafashwe n’Interahamwe bamusaba kwicukurira umwobo awurangije ngo bamusaba kwigeramo ngo bamuhambemo koko ngo barabikoze baramwica.
Ati: “ikintu cyambabaje n’ubu kikinshegesha, ku munsi ukurikiye naje gusanga imbwa zamutaburuye! Jya mbabazwa rero n’uko izina rya papa yitwa Kabera Tresphore, ryaragarukaga cyane mu cyunamo nka ruharwa wagize uruhare mu Jenoside. Mbabazwa rero no kuvuka ku babyeyi bakoze Jenoside”.
Mizero akomeza avuga ko kuba yarakuze abona ababyeyi be barakoze Jenoside byatumye mu mikurire ye azamukana ipfunwe, kuburyo byanamugoraga kuvuga inkomoko ye mu gihe baba bayimubajije.

Akomeza avuga ko ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, yahoraga yigunze kuko yumvaga atari kimwe n’abandi bana kubera icyaha kiri ku babyeyi be nawe yumvaga ikikoreye ku mutwe we.
Ibi byaje gutuma yiga nabi amashuri ye ndetse aza no kurwara cyane, agiye kwa muganga bamusuzuma indwa esheshatu ariko babura indwara, yaje kumenya ko ibi bifite aho bihurira n’uko kwigunga.
Uyu musore avuga ko yaje gukira iki kibazo cyo kugendana ipfunwe ubwo yari mu ngando i Nkumba mu ntara y’Amajyaruguru, yitegura kujya muri kaminuza. Akaba yarafashijwe n’ababigishije amateka y’u Rwanda.
Kuri ubu yiyemeje kujya asangiza Abanyarwanda ubuhamya bwe kugirango benshi bagifite ipfunwe bumve ko bakwiye gukorera igihugu cyabo bagikunze kandi birinda ko ibyakozwe n’ababyeyi babo byakongera kuba ukundi mu Rwanda.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko rero byo birababaje cyane!nonese ko umuvandimwe wawe cg umubyeyi wawe iyo ari umusinzi cg agakora andi makosa ko bibaza kananswe gutsembatsemba abantu!abafite icyo kibazo mu gihugu barahari benshi ariko nyine bihangane izi n’ingaruka za genocide kandi ntawe zitazageraho usibye zitaba zinganya uburemere!
Imana ikomeze igufashe muri urwo rugamba kuko ntirworoshye. Courage.
uwo nakomereze aho if not nawe baramushyiramo pe
Sha, urabeshya. Ayo ni amaco y’inda nk’aya wawundi bahora iki?
Ubu se wagiraga ipfunwe ry’iki ko icyaha ari gatozi?
Mujye mukora neza naho abakora nabi mubagaye n’iyo hari icyo mupfana ariko ntimukikorere ibyaha byabo.
Uh!!!Ubwo rero na we urashaka ubudepite?Ihangane imyaka itanu irangire ariko utangiye kare rwose!
Ababyeyi baraduhemukiye kubera amatsa badushyizemo. Ubu aho wanyura baryana inzara ngo dore wa mwana wo kanaka, wakoze genocide, kandi twe tutari tuzi nibyo aribyo! Cyokora hari intambwe iri guterwa kuko bamwe muri twe bagenda bigobotora ibibazo twasizwemo n’ababyeyi!