Yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho aha umupolisi ruswa

Umugabo witwa Sagamba Félix, yatawe muri yombi akekwaho gushaka guha umupolisi ruswa y’amafaranga, ngo abone icyemezo cy’ubuziranenge bw’ikinyabiziga cye.

Sagamba Félix yatawe muri yombi akekwaho gushaka guha umupolisi ruswa
Sagamba Félix yatawe muri yombi akekwaho gushaka guha umupolisi ruswa

Ibi byabereye mu kigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga kizwi nka Contrôle technique, giherereye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ku wa kabiri tariki 4 Mutarama 2022, aho uyu mugabo yarimo asuzumishiriza ubuziranenge bw’ikinyabiziga cye cyo mu bwoko bwa Toyota Rava 4.

Nyuma yo gusuzuma bikagaragara ko hari ibyo kitujuje, ngo nibwo yigiriye inama yo guha umupolisi ruswa y’Amafaranga ibihumbi 15 y’u Rwanda, kugira ngo abone icyemeza ko ikinyabiziga cye cyujuje ubuziranenge.

Sagamba yicuza icyaha yaguyemo cyo gutanga ruswa, akanagisabira imbabazi.

Yagize ati “Nari mvuye i Kigali nerekeza i Rubavu mu isafari. Ubwo nari ngeze i Musanze, nahitiye gusuzumisha ubuziranenge bw’ikinyabiziga, ariko kubera ko nihutaga cyane, byabaye ngombwa ko njya mu biro by’umwe mu bapolisi bapimaga ubuziranenge bw’ibinyabiziga, musaba ko yamfasha kwihutisha serivisi, kugira ngo ntacyererwa urugendo narimo. Nigiriye inama yo kumuha ibihumbi 15 by’amanyarwanda ngira ngo abimfashemo, mba nguye mu cyaha ntyo, banta muri yombi. Ndicuza icyaha cya ruswa nkanagisabira imbabazi”.

Uyu mugabo bivugwa ko yaherukaga gusuzumisha ubuziranenge bw’iki kinyabiziga, mu mwaka wa 2020. Ndetse icyo gihe bikaba byari byagaragaye ko hari ibitujuje ubuziranenge gifite.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yibutsa abatwara ibinyabiziga ko mu gihe basuzumisha ubuziranenge bwabyo, bakwiye kwitwararika amategeko n’amabwiriza agenga imisuzumishirize y’ibinyabiziga.

Yagize ati “Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga rihambaye muri serivisi hafi ya zose, zirebana no gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga; bigafasha buri wese usuzumisha kumenya uko ikinyabiziga cye gihagaze, niba hari ibyo yakosoza, kugeza ubwo imodoka igaragaje ko nta kibazo ifite, ikabona guhabwa icyemezo. Abagana iki kigo rero tukaba tubagira inama yo kwitandukanya n’imyumvire ishaje yo gutanga ruswa, kuko bitazabahira. Polisi y’u Rwanda iri mu nzego zishinzwe kurwanya ruswa, kandi buri mupolisi wese, asobanukiwe byimbitse n’intego yo kuyikumira”.

Ati “Bityo tukaburira abagifite imyumvire yo gutanga ruswa aho ari ho hose, bagamije kugura serivisi, ko bakwiye kubyirinda kugira ngo bitabagushya mu byaha bihanwa mu buryo buremereye”.

Itegeko No54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa Ingingo ya 4, ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, cyangwa wemera amasezerano yabyo, kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

CIP Ndayisenga asaba abasuzumisha ibinyabiziga kujya bitwararika amategeko n'amabwiriza bityo bibarinde ruswa
CIP Ndayisenga asaba abasuzumisha ibinyabiziga kujya bitwararika amategeko n’amabwiriza bityo bibarinde ruswa

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ibihano bivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo, ni nabyo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ariyo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivisi.

Iyo ruswa itanzwe hagambiriwe gukora ibinyuranyije n’amategeko, ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano kiri hejuru y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi(10) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabakurikiye hano murwamagana

hagenimana patrick yanditse ku itariki ya: 8-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka