Yatawe muri yombi azira kubeshyera Igipolisi
Gilbert Nzeyimana ucururiza i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali ari mu maboko ya polisi azira gutera urubwa polisi y’igihugu ayibeshyera ibintu bitari byo.
Nzeyimana w’imyaka 29 yatashye yasinze mu gicuku gishyira kuwa gatangadatu tariki 02/06/2012 maze abashinzwe umutekano w’irondo bamuhagaritse asigira mugenzi we amafaranga yari afite, ariko yaje guhindukira ayishyuza polisi.
Gilbert Nzeyimana ucuruza ibintu birimo ubunyobwa yafashwe n’irondo azira gutera amahane mu gicuku kandi yasinze. Abonye afashwe yafashe amafaranga ibihumbi 232 hamwe na telefone abisigira mugenzi we witwa Joseph Habineza bari kumwe.
Bukeye baramurekuye atangira kwishyuza uwo Habineza amafaranga yamuhaye, ariko nk’uko Habineza asobanura ngo ntabwo yagombaga kuyamuha atari kumwe na murumuna wa Nzeyimana kugira ngo azamubere umuhamya.
Habineza ati: “Jye naramubwiye ngo aze muhere ibintu bye imbere ya murumuna we inshuro nyinshi ariko arinangira, akomeza kuvuga ngo mbimuhe. Narabyanze.”
Nzeyimana ngo yahise yemeza ubufatanyacyaha bwa Habineza n’Igipolisi cy’u Rwanda cyamufashe gicunze umutekano ku irondo kandi Habineza yari yamwemereye ko ariwe ufite ayo amafaranga kuko ari nawe wayamusigiye kandi adahakana kuyamusubiza.
Habineza yaje gusubiza Nzeyimana ibintu bye byose, ariko ari imbere y’inzego zishinzwe umutekano kuko ngo yari amaze kuzishinja ibinyoma.
Nyuma yo kuganira n’abo bagabo bombi, Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Rwanda Supt.Theos Badege yavuze ko Nzeyimana uri maboko y’abashinzwe umutekano aregwa amakosa yo guteza urubwa Polisi y’igihugu.
Supt. Badege yongeraho ko uyu musore ashobora guhanishwa igihano kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka itatu n’andi magarama y’urubanza, nk’uko itegeko ribigena ku muntu wabeshyeye undi.
Ubusanzwe ngo iyo umuntu arega Polisi maze amakosa akayihama, umupolisi wakoze amakosa niwe uhanwa, hanyuma uwahohotewe akishyurwa ibye byangijwe.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
He deserve it. He new where his money was but he falsely insisted that Police took his money. I support police to charge him so that we don’t have such attempts in future.
NB: It was intentional, the guy was not still drunk..... there must be a reason behind his motivate.
Our police is very professional and active....we should be supportive and proud of its dealings ( to keep the nation safe and secure).
Ndabashimira uburyo mutugezaho Amakuru Anyuranye , nkunda Umupira wamaguru Ariko Amavubi tuzafatanye kuyasengara , Inama naha Ferwafa Ikwiye gushyira Ingufu mugushaka Abana bakiribato bafite Impano yogukina bakabajyana Iburayi bitewe nubushobozi bagaragaje , ndashaje sinawukina Ariko Abakiribato badutabare bigaragaze ,murakoze