Yatawe muri yombi ashaka kubikuza miliyoni 8.5 kuri cheque mpimbano

Gashab Tshala w’imyaka 33 y’amavuko afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu karere ka Gasabo kuva tariki ya 28/03/2012 azira kugerageza kubikuza cheque ya miliyoni 8.5 ku ishami rya Banki y’Abaturage ya Kagugu mu murenge wa Gisozi.

Ubwo Gashab yashyikirizaga cheque umukozi wa banki ukora kuri guichet ngo amuhe amafaranga, umukozi yarayikemanze ahita ahamagara abamukuriye.

Ako kanya, bahise bahamagara nyiri konti ahakana ko nta muntu yigeze aha uburenganzira bwo kubikuza amafaranga kuri konti ye. Gashab Tshala yahise atabwa muri yombi mbere y’uko ashingura ibirenge ku nyubako za banki, nk’uko Polisi y’igihugu ibitangazwa.

Umuvugizi wa Polisi, Supt. Theos Badege, asaba abakozi banki batanga amafaranga ku bakiriya (Bank tellers) kuba maso igihe cyose kugira ngo babashe kumenya cheque mpimbano n’amafaranga y’amakorano mbere yo gutanga serivise ku bakiriya.

Yagize ati: “Ni byiza ko abakozi ba banki batanga amafaranga ku bakiriya baba maso mbere yo gutanga serivise za banki. Ni muri ubwo bufatanye tuzabasha kurwanya ibyo bikorwa bya magendu.”

Mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, undi muntu witwa Claude Uwintwali yafatiwe kuri Banki y’Abaturage ya Nyamirambo agiye kubikuza amafaranga miliyoni 12.2 kuri konti y’umucuruzi akoresheje cheque mpimbano.

Gashab aramutse ahamwe n’icyaha, yahanishwa igihano k’igifungo kiri hagati y’imyaka 5 n’i 10 n’ihazabu ry’amafaranga arenga ibihumbi 100 ushingiye ku ngingo ya 202 na 204 y’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka