Yatangiye kwita umugabo we ‘Chéri’ basezeranye imbere y’amategeko

Mu gihe usanga abakundana cyangwa abagabo n’abagore bitana ba sheri (chéri), Liberata Hategekimana we hashize umwezi kumwe atangiye kurihamagara umugabo bamaranye imyaka 10.

Liberata Hategekimana, nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko n'umugabo we ati "Nabonye sheri wanjye"
Liberata Hategekimana, nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko n’umugabo we ati "Nabonye sheri wanjye"

Hategekimana yatangiye kubana n’umugabo we guhera mu 2017, ariko muri icyo gihe cyose ngo ntiyigeze yumva ko afite agaciro imbere y’umugabo batasezeranye.

Agira ati “Iyo namubonaga aganira n’abagore bigeze kuzura mbere y’uko dutangira kubana, numvaga ko ari bo bagore be, nkumva ko atankuda, ko ari bo yikundira.”

Avuga ko icyamucaga intege kurushaho ari uko uyu mugabo nta neza yazanaga mu rugo, ahubwo ngo yazaga atongana, avuga nabi, anashaka kumukubita. Ibyo byanatumaga n’abana babyaranye bamubona bagahunga.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko rero, afashe umugabo we ku rutugu amureba mu maso Hategekimana ati “Nabonaga urukwavu nkarujyana ku isoko nkarurya njyenyine, none ubwo nabonye chéri wanjye tuzajya turusangira.”

Yunzemo ati “ubu noneho ibyo mu rugo rwacu ni ibya twembi n’abana bacu, ntabwo nzongera kumva ko ibyo nakoreye ari ibyanjye njyenyine.”

Hari n'indi miryango 40 yabanaga mu makimbirane, yasezeranye kubana akaramata nyuma yo kwihana
Hari n’indi miryango 40 yabanaga mu makimbirane, yasezeranye kubana akaramata nyuma yo kwihana

Ibi yabivugiraga mu ruhame, imbere y’abari batashye ubukwe bwe n’ubw’izindi ngo 40 z’abari basanzwe babana badasezeranye nka bo bo mu Murenge wa Save mu Karere ka Huye.

Aba bose biyemeje kubana byemewe n’amategeko nyuma y’uko ingo zabo zarangwaga n’amakibirane, zikigishwa n’abafashamyumvire bakorana n’umuryango ushishikariza abagabo kugira uruhare mu guca amakimbirane mu ngo (RWAMREC).

Bemeza ko basanze abagabo n’abagore batarasezeranye imbere y’amategeko biri mu bihembera amakimbirane mu ngo nuko biyemeza gukuraho iyo nzitizi, nk’uko binemezwa na Jean Baptiste Dusengimana, umugabo wa Liberata Hategekimana.

Ati “Twabanje kubana neza biza guhinduka. Navugana n’umukobwa twigeze kuzura bigatera impagarara mu rugo, avuga ko ntamukunda, ko abo bandi ari bo nikundira.”

Abafashamyumvire bakorana n'umuryango RWAMREC ni bo babigishije bava mu makimbirane, banatera intambwe yo kubana byemewe n'amategeko
Abafashamyumvire bakorana n’umuryango RWAMREC ni bo babigishije bava mu makimbirane, banatera intambwe yo kubana byemewe n’amategeko

Ibi ngo byatumaga bahora batongana, biza kugera n’aho asigaye agera mu rugo ku manywa umwana we mukuru agahungira kwa sekuru ngo se atamukubita. Kandi na we ngo yageragaho akanatekereza ko kuva atarasezeranye na Hategekimana bashobora kuzagera aho bagatandukana.

Inyigisho bahawe zamufunguye amaso, asanga ibyo yarimo agomba kubivamo, akubitiyeho ko yanabonaga aramutse apfuye ntaho yaba yisigiye abana, yiyemeza kwitwara neza mu rugo ndetse no gusezerana imbere y’amategeko n’umugore we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibibintu n’ibyagaciro kubona ababana imyaka isaga 10 basezerana imbere yamategeko nibyagaciro peeee!!!!!!!!!!!!!

Dukundane jean baptiste yanditse ku itariki ya: 12-08-2018  →  Musubize

Abatarasezerana nabo nibagere ikirenge mu cyabo.

% yanditse ku itariki ya: 9-08-2018  →  Musubize

Ni byiza ko mujya musubiramo inkuru mwanditse ( fond na forme) kuko ari bishimangira ubunyamwuga. Ntago bikwiye ko umwanditsi avuga ko : Abantu bari bamaranye imyaka 10 babana ko kdi batangiye kubana muri 2017 kdi ubu turi muri 2018. Ushobora kubona ari ikosa rito ariko bitanga indi shusho ku basomyi

Ne yanditse ku itariki ya: 3-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka