Yasobanukiwe ko Leta itarobanura ari uko yisanze mu bo yishyurira

Irene Mizero wavukiye mu murenge wa ngororero mu karere ka Ngororero mu mwaka wa 1985, avuga ko yasobanukiwe neza ko Leta itarobanura ari uko yisanze mu bo yishyuriraga amashuri.

Ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga yari afite imyaka 9 gusa, akaba yarakuranye ipfunwe ry’uko ababyeyi be bombi bayigizemo uruhare.

N’ubwo yari akiri muto, nyuma ya Jenoside yisanze ari we ukurikirana iby’iwabo bityo bituma yigunga kubera ko ababyeyi be bombi bari bafunze bakurikiranyweho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mizero ni umwe mu barinzi b'igihango 10 bo muri 2022
Mizero ni umwe mu barinzi b’igihango 10 bo muri 2022

Ubwo yashimirwaga na Madamu Jeanette Kagame nk’umwe mu barinzi b’igihango 10 ku wa gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2022, Mizero yavuze ko yabaye muri ubwo buzima kugeza igihe yisanze mubo Leta yishyuriraga amashuri batishoboye.

Yagize ati “Natangiye guhumuka ari uko nisanze mu bo Leta yishyuriraga amashuri binyuze muri gahunda ya MINALOC yo gufasha abatishoboye, ni bwo natangiye gusobanukirwa ko Leta itarobanura, ko amahirwe ahari asaranganwa Abanywaranda bose nta kuvangura”.

Yakomeje agira ati “Ndi muri Kaminuza nabashije gutanga ubuhamya mu biganiro by’ubumwe n’ubwiyunge muri ONAP, nkomeza kwitabira gahunda za Ndi umunyarwanda kandi byagiye bimfasha biranyorohera.
Maze gukira nafashe igihe mfasha urubyiruko rushobora kuba rugiheranywe n’ingaruka z’aya mateka y’ubuzima bukomeye rwanyuzemo cyangwa rwabayemo haba muri Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo”.

Ubwo bufasha yatanze bwanyuze mu muryango yashyinze mu 2013 witwa Mizero Care Organization, ukaba ufite intego yo gufasha urubyiruko gukira ibikomere byatewe n’ingaruka z’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse na nyuma yayo, bikabafasha gusohoka mu bwigunge, gukira ibikomere, kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu.

Muri 2017 umushinga wa Mizero Care Organization w’ibikorwa byo gufasha urubyiruko guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe no gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu, wahembwe na Madam Jeanette Kagame igihembyo cy’urubyiruko rw’indashikirwa.

Mizero ati “Muri 2021 umushinga wacu “Vuga ukire”, wahembwe nk’umushinga ukoresha ikoranabuhanga mu gutanga ibisubizo mu buzima bwo mu mutwe, byadushoboje kandi kuba mu mishinga ikiri mito 30 yo muri Afurika”.

Mizero asanga kuba yagizwe umurinzi w’igihango, ari umwanya mwiza wo gutekereza no gufatanya na buri munyarwanda wese.

Ati “Kuri uyu munsi twagizwe abarinzi b’igihango, ni umwanya mwiza wo gutekereza uruhare rwacu n’inshingano zacu, mu gufatanya na buri munyarwanda wese, kurushaho gusigasira ibyiza byagezweho, mu gushimangira ubunyarwanda sano muzi dusangiye, bikaba umwihariko kuri jye kuko uyu munsi nagizwe umurinzi w’igihango hamwe n’abandi bagize uruhare rukomeye mu kurengera abicwaga muri Jenoside mu gihe umuryango wanjye wo wayigizemo uruhare”.

Akomeza agira ati “Mfite ishyaka n’umuhate wo kuziba icyuho, mpamya ko imbuto nasaruye muri gahunda ya Ndi umunyarwanda nzazibiba mu rungano. Tubasezeranyije ko tutazatatira igihango cyo gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda, kandi urumuri mutumurikira rw’ubumwe, ubudaheranwa, arirwo tuzakurikira duharanira kurusakaza mu muco kuri bose, dufasha abagifite ibikomere gukira, duhangana n’imvugo zibiba u rwango n’amacakubiri ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Kugeza ubu, Mizero Care Organization imaze gufasha urubyiruko 455 bakomoka mu turere ikoreramo, aho ruhurizwa ahantu hatekanye ragakorerwa ubuvuzi bw’imitekereze n’ibyiyumviro bya muntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka